Ubuke bw’abakozi mu kigo nderabuzima cya Kanyinya bubangamiye abakigana

Abagana ikigonderabuzima cya Kanyinya mu karere ka Nyarugenge, bavuga ko babangamiwe n’ubuke bw’abakozi b’iki kigo nderabuzima bavuga ko butuma batinda guhabwa serivise z’ubuvuzi.

Uwo twahimbye izina rya Rukundo, afite imyaka 23, twamusanze mu rusuzumiro rwa Poste de Sante ya Nzomve, ibarirwa mu gice cya Centre de Sante ya Kanyinya, ari gusuzumwa na muganga Jean Paul, nawe ukora muri serivise zirenze imwe bitewe n’ubuke bw’abakozi, ibigira ingaruka ku mitangire ya servise nk’uko aba Isango Star yasanze kuri iri vuriro babigaragaza.

Umwe yagize ati “kwa muganga iyo abakozi ari bakeya nyine ingaruka ziba zihari birakugora, uricara ukarambirwa, iyo utinze kwa muganga indwara iraniyongera birakwiye kugirango babongere.”

Undi nawe yagize ati “maze amasaha 3 ndi kuvuza umwana, nuko nyine abaganga aba ari bakeya umwe akava mu isuzumiro yarangiza kugusuzuma akaba ariwe ujya no kuguha n’imiti, bigomba guhinduka hakaba haboneka abandi bo kubunganira.”

Ubuke bw’abatanga servise z’ubuvuzi muri iki gice, bunemezwa na Mukabareke Nadjat, umuyobozi wungirije w’ikigo nderabuzima cya Kanyinya, uyu avuga ko kugira ngo ababagana babashe guhabwa servise, bibasaba ubwitange bukomeye, mu gihe nyamara n’abakozi bake bafite babasaranganya kuri za poste de Sante zishamikiye kuri iki kigo nderabuzima.

Centre de Sante ya Kanyinya igira ama poste de Sante 2 ayishamikiyeho kandi ayo ma poste de Sante ayishamikiye biba bisaba ngo mu bakozi dufite tuyigabanyemo bajye gukoreramo muri ayo ma poste de Sante, usanga habamo kwitanga ugatanga servise zose, ariko bigakorwa serivise zigatangwa neza ntihagire ubura servise kuko aba yaje agana ikigo nderabuzima cyangwa poste de Sante.

Dr. Mugisha Steven, Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Muhima, ari nabyo bireberera ikigo nderabuzi cya Kanyinya, avuga ko nta kindi bakora usibye guhora basaba Minisiteri y’ubuzima kongererwa abakozi.

Ikigo nderabuzima cya Kanyinya gifite abakozi bake cyane kandi nabo gifite bamwe muribo bajya gutanga ubufasha kuri poste de Sante kandi bagomba no kwita noneho no kuri ba barwayi babagana, Minisiteri y’ubuzima twakiyigejejeho mu nyandiko ku buryo icyo kibazo ikizi twagiye tuyandikira, nkuko bakomeza babidufasha umunsi ku wundi tubasaba yuko badufasha ya myanya ibura abakozi bakabatwuzuriza.

Ubuke bw’abakozi mu bigo bya leta bitanga ubuvuzi kandi ni kimwe mu byo Abasenateri bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu yo mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda, basanze mu ngendo barimo zo gusura amavuriro n’ibigo nderabuzima bya leta, aho Hon. Umuhire Adrie, perezida w’iyi komisiyo avuga ko bagiye kugikorera ubuvugizi.

Koko ni ikibazo niba bakira abarwayi benshi kandi bakaba bafite abakozi bake urumva bigira n’ingaruka ku mitangire ya serivise tuzakomeza tubikoraho ubuvugizi tuganira na Minisiteri kugirango babahe abaganga ndetse n’Abaforomo bashobora kwakira abarwayi kandi bakabavura ku gihe babahaye serivise inoze.

Ubuyobozi bw’itaro bya Muhima ndetse n’akarere ka Nyarugenge bagaragaza ko iki kigo nderabuzima cya Kanyinya gikwiye guhabwa abakozi kibura bagera kuri 73% by’abakozi bose bakenewe.

Ni mu gihe imibare itangwa n’ikigo nderabuzima cya Kanyinya igaragaza ko kuri poste de Sante ya Nzove honyine byibuze umubare muto w’abantu bakirwa ku munsi ari 80, bagahabwa servise n’abakozi bane gusa nabo baba bavanywe ku kigo nderabuzima cya Kanyinya, mu gihe leta y’u Rwanda ifite intego ko abagana servise z’ubuvuzi bajya babona servise yihuse bijyanye n’umubare uhagije w’abatanga izo servise.

@REBERO.CO.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *