Urubanza rw’uwahoze ari perefe wa Gikongoro Bucyibaruta i Paris

 Bwana Bucyibaruta Laurent wahoze ari perefe mucyahoze Gikongoro mu ishuli rya ETO Murambi uregwaho icyaha cya jenoside  ubu aka ari Nyamagabe yagejejwe imbere y’urukiko rw’i Paris.

Nyuma y’imyaka 28 jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994 niho Bucyibaruta Laurent, kuri uyu wa mbere tariki ya 9 Gicurasi 2022 yagejejwe imbere y’ubutabera m’ubucamanza i Paris aho aregwa ubufatanyacyaha ndenga kamere mu kwica abatutsi muri Mata 1994.   

Nyuma y’iburanishwa ry’umusirikare ,naba burugumetire babiri ndetse n’abashoferi, ni we muyobozi mukuru uburanishijwe n’ubufaransa ku byaha bifitanye isano na jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994 yakorewe mu Rwanda.

Bucyibaruta Laurent ufite imyaka 78 wahawe ubuhungiro mu Bufaransa  kuva mu mwaka wa 1997, Ubucamanza bwategetse uregwa kujya y’itaba urukiko amezi arenga abiri kubera ibyaha byindenga kamere byibasiye inyoko muntu ndetse n’ubufanyacyaha, iki cyaha kiramutse kimuhamye ashobora gufungwa burundu.

Kuri uyu wa mbere  kuva iburanishwa ryatangira abamwunganira baragaragaza itizwa ry’urubanza bidafite ishingiro aho iburanishwa ryatinze mu myaka 22 ishize.

Ariko urukiko rurabanza gufata imyanzuro kuri iki cyemezo. Niba bidakunze urukiko rushobora gutangira gusuzuma ishingiro ry’urubanza.

Bucyibaruta Laurent wahoze ari perefe w’icyahoze ari perefegitura ya Gikongoro mu majyepfo y’u Rwanda aho yakoreye ubwicanyi bwakoranwe ubugome ndetse n’urugomo ,arashinzwa kuba yarashishirije kandi agategeka ko inyoko muntu Tutsi yicwa.

Nkuko Bucyibaruta yakomeje avuga ko ari umwere kuva muntangiriro,abamwunganira aribo MMes Jean-Marie Biju-Duval,Joachim Levy na Ghislain Mabanga Monga Mabanga,bavuga ko bagiye kwinginga bakaba basabye ko umukiriya wabo ataburana.

Akomeza kandi avuga ko afite ibibazo by’ubuzima ko igihe cyo kuburana cyagarukira ku masa arindwi ku munsi.

Nyuma yo gusuzuma imiterere y’uregwa urubanza rugomba gusubira mu mateka mu mezi yaranze akajagari  kabaye muri Mata na Nyakanga muri 1994 mu gihe hapfaga abatutsi benshi mu gihugu.

Urukiko mpuzamahanga  mpanabyaha rw’u Rwanda ICTR) rwagize igihe ruvuga ko rwishimiwe,ariko amaherezo rwararekuwe rushyigikira inkiko z’ubufaransa.

Kuri Perefe wa Gikongoro, Bucyibaruta azabazwa cyane cyane ku batutsi biciwe mu duce 6 twa Gikongoro yayoboraga ari two: ETO Murambi, GS Mbuga, Paruwasi ya Cyanika, Paruwasi ya Kaduha ndetse no ku ishuri ry’abakobwa rya Kibeho (Nyaruguru).

Kuri ubu inzira iracyari ndende kuko hari imanza zigera kuri 30 zifitanye isano na jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994 mu Rwanda ziri m’urukiko rw’i Paris.

Uru rubanza ni urwa kane rugiye kubera mu Bufaransa, nyuma y’urwa Cpt Simbikangwa Pascal, urwa ba Burugumesitiri ba Kabarondo (Barahira Tito na Ngenzi Octavien), ndetse n’urwa Muhayimana Claude ruherutse mu mpera za 2021.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *