Kwitabira irushanwa turi bake byatumye tutitwara neza – Francois Regis

Kuri uyu wa mbere tariki ya 9 Gicurasi 2022 nibwo ikipe yari yitabiriye irushanwa ry’Akarere ryabereye mu gihugu cya Ethiopia bagarutse mu Rwanda batahukanye umwanya wa kane.

Irushanwa ry’Akarere “Regional Qualification for 2022 Africa Senior Championship” rigizwe n’ibihugu 14 ariko ibihugu byitabiriye irushanwa rya Table Tennis ryabereye mu gihugu cya Ethiopia kuva tariki ya 5-8 Gicurasi 2022 ryegukannywe na Mauritius.

U Rwanda nubwo rwitabiriye ku munota wa nyuma ariko mu rwego rw’Ikipe rwaje ku mwanya wa kane mu gihe mu rwego rw’umukinnyi ku giti cye basezerewe muri 1/8, kubera kuryitabira imyiteguro ari mike ndetse nta n’umutoza bajyanye.

ISHIMWE Francois Regis wagiye ayoboye abakinnyi bitabiriye irushanwa agaruka kumyiteguro ndetse n’uburyo byari ngombwa kwitabira ubutumire bari babonye.

Agira ati “Ubundi irushanwa ryagenze neza ariko kuba twari dufite umubare mucye w’abakinnyi ni bimwe mubyatumye tutabona umwanya mwiza, kuko byarashobokaga ko umwanya wa gatatu twari kuwubona kuko ikipe yadutsinze y’Abagande turi mu matsinda ntabwo ariyo twakinnye duhatanira umwanya wa gatatu kuko bari bafite abakinnyi benshi”.

Yakomeje avuga ko yagiye ayoboye bagenzi be ariko agezeyo abona ko ikipe ye ituzuye nawe nkuko azanzwe ari umukinnyi yiyunga kubo yagiye aherekeje kandi berekanye ko bashoboye kuko nubwo batabonye umwanya wo kwitegura babashije kubyitwaramo neza.

Abakinnyi bagiye bitabiriye irushanwa rya aribo HAHIRWABASENGA Didier; NIYONIZIGIYE Eric nabo bashimiye Minisport nubwo byabanje kugorana ariko bemeye ko bajya guhagararira Igihugu kandi bitwaye neza nubwo amarushanwa aba ari makeya.

Bagize bati “Kuba twari bakeya ntacyo byari bidutwaye gusa iyo hakinaga umwe undi yabaga umutoza w’undi gutyo gutyo ariko igihe bibaye ngombwa ko dukinira rimwe ubwo buri wese yaritozaga kandi tukamenya icyo dushaka, bityo tukaba dusaba ko twahabwa umutoza kugira ngo andi marushanwa tuzabashe kurushaho kwitwara neza”.

Bakomeje bavuga uburyo Umutoza Yves uri mu gihugu cy’Ubushinwa aho akurikirana amasomo yabashije kubatoza bakoresheje iyakure ( Online Video) kandi bikagenda neza kuko yabafashije barimo gukina na Seychelles kandi uwo mukino barawutsinze nubwo iyo kipe yari ikomeye.

Bahati Innocent Vice Perezida RTTF yashimye uko abasore bitwaye kandi yongera gushimangira ko ubwo batangiye gusohoka bahagarariye Igihugu bagiye gushyiramo imbaraga kugira ngo imyitozo irusheho kandi bakomeze banashakishe umutoza w’Ikipe y’Igihugu.

Agira ati “Turasaba ama Club kurushaho gutoza abakinnyi babo,kuko ubu tugiye gushaka ikipe y’Igihugu mu marusha duteganya, ikindi muri  uku kwezi ndetse nari imbere dufite amarushanwa atandukanye harimo ayo muri aka karere ndetse n’irushanwa ryo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi muri 94”.

Abakinnyi bakaba baraboneyeho gushimira Ambasade y’u Rwanda muri Ethiopia yababaye hafi mu mikino yanyuma kuko batubeye nk’abatoza ndetse banasabye abanyarwanda baba muri kiriya gihugu ku mukino wa nyuma baje kudufana.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *