Miss 2017 Iradukunda Elsa ari mu maboko ya RIB

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Nyampinga w’u Rwanda 2017, ibyo akurikiranyweho ni ukubangamira iperereza rikorwa kuri Ishimwe Dieudonne ku byaha ashinjwa.

Kuri iki cyumweru, tariki ya 8 Gicurasi nibwo Miss Iradukunda Elsa yatawe muri yombi na RIB, akaba afungiye kuri Station ya RIB Remera.

Bivugwa ko RIB yatangiye gukora iperereza ku byaha bifitanye isano na ruswa y’igitsina muri Miss Rwanda mu 2019.

Kuva icyo gihe, hatangiye gukusanywa ibimenyetso kugeza ejo bundi Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid uyobora Rwanda Inspiration Back Up itegura iri rushanwa, atawe muri yombi.

Miss Elsa yatawe muri yombi mu gihe bivugwa ko asanzwe afitanye umubano wihariye na Ishimwe Dieudonné nk’abantu bafitanye umushinga wo kuzabana nk’umugore n’umugabo.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *