Hashingiwe ku iperereza ririmo gukorwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB), ku muyobozi wa “Rwanda Inspiration BackUp”.

Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ibaye ihagaritse irushanwa rya Nyampinga mu gihe iperereza rigikomeza gukorwa, ubwo bivuze ko ibikorwa byose birebana niri rushanwa bibaye bihagaritswe.
Ishimwe Dieudonné wayoboraga Rwanda Inspiration Backup itegura Miss Rwanda yatawe muri yombi ku wa 25 Mata 2022 akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakoreye abakobwa bitabiriye iri rushanwa mu bihe bitandukanye.
@Rebero.co.rw