Imikino ya shampiyona yakomezaga mu cyiciro cya kabiri hamwe n’icyiciro cya mbere

Mu bagore, Bugesera Dolphines CC yakinaga na Muhanga zebra CC, maze BUGESERA itsinda ku kinyuranyo cy’inota rimwe.

Bugesera Dolphines CC yari yatsinze amanota 50 muri Overs 20 mu gihe abakinnyi 7 aribo basohowe mu kibuga (7 Weeckets).

Mu gihe ikipe ya Muhanga zebra CC yashyiragaho amanota(Bowling) ntiyabashije gukuraraho agahigo kari kashyizweho na Bugesera Dolphines CC,kuko muri Overs 10 n’udupira 5 ikipe ya Bugesera Dolphines CC yarimaze gukuramo abakinnyi bose ba Muhanga zebra CC (10 all out Weeckets)

UWASE SABRINE niwe wabaye umukinnyi mwiza w’umukino

Mu mukino wa kabiri wahuje ano makipe ikipe ya Muhanga zebra CC yigaranzuye Bugesera Dolphines CC maze iyitsinda ku kinyuranyo cyamanota 45

Alexie Tuyizere wa  Muhanga zebra CC niwe wabaye umukinnyi mwiza w’umukino

Mu cyiciro cya kabiri mu bagabo

IPRC Kigali CC yatsinze SORWATHE CC ku kinyuranyo cyamanota 47,IPRC Kigali yari yatsinze amanota 144 muri Overs 20, abakinnyi 5 nibo basohowe na Sorwathe (5 Weeckets)

Sorwathe ntiyabashije kuyakuraho kuko muri Overs 20,IPRC yarimaze gusohora abakinnyi bose (all out Weeckets) Sorwathe ikaba yari imaze gushyiraho amanota 97 gusa. Theophile Ndayishimiye niwe wabaye umukinnyi mwiza wumukino.

Mu Cyiciro cya mbere mu bagabo n’abagore naho imikino yarakomeje

Mu bagore hakinwaga umunsi wa 5wa Shampiyona

CHARITY CC yatsinze INDORWA WOMEN CC ku kinyuranyo cy’amanota 21. Muri uyu mukino Charity CC yatsinze amanota 70 muri Overs 20 mu gihe abakinnyi 8 aribo basohowe n’Indorwa CC,

INDORWA bo batsinze amanota 49 muri Overs 17 n’udupira 4,Charity yari imaze gusohora abakinnyi bose b’Indorwa (10 all out Weeckets)

Marie Diane Bimenyimana niwe wabaye umukinnyi mwiza w’umukino.

Mu wundi mukino INDATWA WOMEN CC batsinze SORWATHE GIRLS CC ku kinyuranyo cy’abakinnyi 2 batasohowe mu kibuga (INDATWA Women CC yatsinze kuri wickets 2 ).

Sorwathe niyo yatangiye ishyiraho amanota 69 muri Overs 20 mu gihe abakinnyi 7 aribo basohotse. Ikipe y’Indatwa women cc ikaba yarabashije gukuraho agahigo karikashyizweho na Sorwathe maze batsinda amanota 70 muri Overs 20 mu gihe abakinnyi 8 b’Indatwa aribo basohowe mukibuga.

Mu bagabo hakinwaga umunsi wa 8 wa Shampiyona

ZONIC TIGERS CC yatsinze TELUGU ROYALS CC ku kinyuranyo cyamanota 66, Zinic yatsinze amanota 143 muri Overs 20 mu gihe Telugu yatsinze amanota 77 muri Overs 20,

CHARLES Musemezi niwe wabaye umukinnyi mwiza wumukino.

Mu mukino wakurikiyeho wahuzaga ikipe CHALLENGERS CC na SPARTANS CC ntiyabashije kurangira kubera imvura,umukino ukaba warahagaze Challengers yarimaze gushyiraho amanota 57 muri Overs 5 nagapira 1.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *