Abanyarwanda bitabiriye ubutumire muri Table Tennis muri Ethiopia bitwaye neza

Abakinnyi babiri bitabiriye iri rushanwa batoranijwe mu mikino yabaye hasozwa irushanwa ryakozwe n’umutoza Cedrick mu gihe cy’amahugurwa yabatoza yabaye tariki ya 17 Mutarama 2022.

Aya marushanwa yasize habonetse abakinnyi 10 bitwaye neza maze hatoranywamo aba mbere babiri aribo : HAHIRWABASENGA Didier na NIYONIZIGIYE Eric.

ISHIMWE Francois Regis niwe wagiye ayoboye bagenzi be nubwo nawe yagezeyo agafatanya na bagenzi kwitabira iryo rushanwa kandi umwanya bagezeho ukaba utagayitse kuko bazahatanira umwanya wa gatatu.

Irushanwa ryaberega muri Ethiopia abakinnyi baturutse mu Rwanda bazakinira umwanya wa gatatu kuri iki cyumweru, ni irushanwa ryabaye iminsi 4 kuko abakinnyi b’u Rwanda bitabiriye ubutumire bagerayo tariki ya 4 maze irushanwa ritangira tariki ya 5 rikasozwa tariki ya 8 Gicurasi 2022.

Abakinnyi b’u Rwanda bashyizwe mu itsinda ryarimo Uganda Seychelles, Eritrea. Mu gihe irindi tsinda ryarimo Djibouti,Maurtius,Comoros na Ethiopia yaryakiriye.

Tariki ya 5 Gicurasi u Rwanda rwatangiye rutsinda Eritrea 3-0, umukino wa kabiri u Rwanda rwatsinze Seychelles 3-1, hanyuma umukino wa nyuma u Rwanda rutsindwa na Uganda 3-1. Ubwo u Rwanda rwaje ku mwanya 2 mu itsinda rwarimo.

Mu mukino wa ½ u Rwanda rwatomboye gukina na Mauritius umukino urangira u Rwanda rutsinzwe 3-0, ubu rukaba rutegereje gukinira umwanya wa gatatu kuri iki cyumweru tariki ya 8 Gicurasi ari nabwo irushanwa rizasozwa.

Iri rushanwa u Rwanda rwitabiriye rwari rwatumiwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa Table Tennis rya Etiopia (ETTF). Mu rwego rwo gushakisha itike y’Akarere mu mikino Nyafurika izabera muri Algeria mu kwezi kw’Ukwakira uyu mwaka.

Ni muri urwo rwego amakipe azitabira iryo rushanwa ryo muri Algeria bazaba bashaka amakipe azitabira imikino ya Table Tennis ku rwego rw’isi izabera mu gihugu cya Afurika y’Epfo umwaka utaha muri 2023.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *