Police HandBall Club ishoje igice cya mbere cya Shampiyona iri ku mwanya wa mbere

Police Hand Ball Club ni ikipe yamaze kwiyerekana muri uyu mukino wa Hand Ball haba mu gihugu imbere ndetse no hanze yacyo, ibi bigaragazwa n’ibikombe yatwaye , n’uko yagiye yitwara neza mu mikino mpuzamahanga.



Muri Shampiyona y’uyu mwaka yatangiye tariki ya 23 Mata, ni Shampiyona yabaye nyuma y’igihe kinini  idakinwa kubera icyorezo Covid-19. Ni Shampiyona igabanyijemo amatsinda A na B, aho Police Hand Ball Club iri mu itsinda A, hamwe na Ecole Secondaire de Kigoma, Munyove Hand Ball Club, Saint Martin Hanika, na UR Huye. Aya makipe yose ikaba kwitwara neza ikayatsinda.

Mu mukino wabaye uyu munsi Police HC yakinnye na Ecole Secondaire de Kigoma uwutsinda ku ibitego 49 kuri 33 bya Ecole Secondaire de Kigoma, ibi byayihesheje gutsinda imikino yose uko ari 4, ihita iyobora itsinda n’amanota 12 kuri 12.



Muri uyu mukino hari abakinnyi batatu ba Police HC bitwaye neza kurusha abandi aribo; Mbesutunguwe Samuel watsinze ibitego12, Rwamanywa Viateur watsinze ibitego11, na CPL Kanyandekwe Gaston watsinze ibitego 9.

Chief Inspector of Police (CIP) Antoine Ntabanganyimana, Umutoza w’ikipe ya Polisi HC yavuze ko ibanga ry’intsinzi ari imyitozo myinshi iyi kipe ikora, ikaba ifite abakinnyi beza kandi bafashwe neza.

Yagize ati: “igituma dutsinda ni uko dufite abakinnyi beza kandi bakora imyitozo myinshi, dufite ubuyobozi bwiza buduha ibikenerwa byose ngo dutsinde, abakinnyi babayeho neza buri mukinnyi ajya mu kibuga ashaka gutsinda nta kabuza dufite icyizere cyo kuzatwara igikombe cya Shampiyona.”

Yasoje asaba abakunzi ba Police Hand Ball Club kuza ari benshi ku kibuga bagashyigikira iyi kipe igatwara igikombe cya Shampiyona y’uyu mwaka wa 2022, dore ko kizaba kibaye igikombe cya 8 iyi kipe itwaye.

????????????????????????????????????



Biteganyijwe ko imikino y’ igice cya kabiri cya Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mukino wa Handball mu Rwanda izatangira gukinwa tariki ya 15 Gicurasi 2022.

@REBERO.CO.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *