Abarema n’abaturiye isoko rya Nyakiriba abangamiwe n’umwanda w’ikimoteri kiri rwagati mu isoko

Abarema isoko rya Nyakiriba n’abatuye hafi yaryo baravuga ko babangamiwe n’umwanda ukabije uterwa n’ikimoteri kiri rwagati muri iri soko Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko iki kibazo kizwi, bugasaba abaturage gufata iya mbere mu kunoza isuku ndetse no gutanga ibitekerezo by’aho iki kimoteri cya kimurirwa.

Abiganjemo abarema n’abatuye hafi yiri soko rya Nyakiriba riherereye mu murenge wa Nyakiriba bavuga ko babangamiwe n’umwanda ukabije uterwa n’ikimoteri cy’iri soko kiri rwagati kandi kigatindamo imyanda y’ubwoko butandukanye.

Umwe mu baturiye iri soko rya Nyakiliba yabwiye umunyamakuru w’Isango Star ko“Iki kimoteri kirambangamira kuko urabona ariya mazu yose nta bwiherero afite ! Bihagarika inkari bose bakaza kuzimena hano ! Imyanda, amazi mabi…byose bazana hano. Njyewe rero kuko nturiye hano nabuze ubwa kwimuka kuko ndi iwanjye.”

Undi nawe yagize ati :“Nyine umunuko waho uba uzamuka cyane bikaba ikibazo kuko n’uwakerera icyo kurya bigatuma ajya kugifatira kure. N’umuntu uri mu isoko yumva atatindamo kuko aba agira ngo yikize uwo munuko.”

Aba baturage bavuga ko bahangayikishijwe nuko bashobora kuzahakura indwara ziterwa n’umwanda, kubera amasazi n’umunuko ukabije biterwa n’icyo kimetero. Uretse ibi kandi, ibyo byiyongeraho kuba icyo kimoteri kiri hagati y’amaresitora ategura amafunguro, bagasaba ko cyagakwiye kuhakurwa.

Umwe yagize ati : “hari ubwo uba uri gucuruza ibiryo ukabona abasazi aturutse mu kimoteri araje mu nzu ! Twasaba ko rwose iki kimoteri cyava mu bantu , kuko erega ni nk’ubwiherero !”
Undi nawe ati :” Turasaba ko cyava hagati mu isoko noneho kikajya hanze yaryo.”

Ni ikibazo, ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu nabwo bugaragaza ko buri gutekereza uko cyasubizwa, ariko bugasaba n’ababaturage gufata iya mbere mu kunoza isuku mugihe iki kimoteri kitarimurwa.

Uretse ibi kandi ubu buyobozi bunabasaba gutanga ibitekerezo byaho babona cyakimurirwa, nkuko bitangazwa na Kambogo Ildephonse ; umuyobozi w’akarere ka Rubavu.

Yagize ati :“ Turimo gushaka kwimura kiriya kimoteri ! Nibagaragaze isuku yaho ariko banaduhe n’igitekerezo cy’aho bumva kwakwimurirwa , noneho twebwe tubafashe.”

Ubusanzwe iki kimoteri kiri hagati mu isoko n’ikibazo aba baturage bavuga ko banagaragarije ubuyobozi bw’umurenge wa Nyakiiriba iri soko riherereyemo ariko bagategereza ko bafashwa bagaheba. Abenshi bahisemo kujya baza mu isoko bapfutse amazuru kubera umunuko ukabije ugiturukamo, ndetse n’abaje kurihahiramo bataritindamo cyangwa ngo baciriranwe nkuko mu yandi masoko bigenda.

Abarikoreramo bavuga ko mur’iki gihe cy’imvura, ibibazo byabaye ibindi nubwo igisa n’igisubizo ku kibazo bafite aribo bagomba gufata iya mbere mukucyishakamo.

@REBERO.CO.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *