Bayi bayi ruhago y’u Rwanda niba nta gikozwe ngo igaruke

Imikino yo mu cyiciro cya mbere ikomeje guca amarenga yuko umupira w’amaguru ushobora kuba ugeze mu marembera kuko Shampiyona y;icyo cyiciro ariyo ituma ikipe y’igihugu ariho ibana abakinnyi.

Abafana bamaze gucika ku bibuga kuko ntabwo bakibona umukino nkuko bagenda bizeye kureba umupira wo guhangana ku makipe agiye atandukanye, bityo ugasanga ibigaragara muri uwo mukino ni nki’ikinamico kuko ntacyo baba baharanira.

Ikipe iri ku mwanya wa mbere muri Shampiyona y’u Rwanda abakunzi bayo bakomeje kugenda bagaragara ku bibuga ari bake cyane , ndetse bigera nubwo bibwirira umutoza wabo ko nubwo atsinda ariko ntacyo akina, kandi ikibabaje irahatanira kujya mu gikombe cya Afurika igahita isezererwa.

Umukino wahuje ikipe ya APR FC na Etoile de l’Est umukino wagaragayemo impano ku makipe aho ikipe ya Ngoma yahaye ikipe ya APR FC impano y’ibitego bitatu ndetse n’abakunzi bayo ntabwo bashimishijwe niyo nsinzi niyo mpamvu bikomeje kuba ikibazo mu mupira w’u Rwanda.

Ikipe ya Gasogi United nayo ikaba yaramaze kwakira ukwibwa n’abasifuzi nkuko ubuyobozi bwayo bugenda bubivuga ko imisifurire ikomeje kuba mibi, bityo Komisiyo ikuriye abasivuzi ikwiriye kwicara nayo ikitekerezaho kuko amakosa yo aragaragara.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru naryo rikwiriye gukurikirana ibirimo kuba kuko ntabwo bikiri umupira w’amaguru ahubwo byahindutse ubusabane ndetse bituma nib anta gihindutse  bigakomeza gutya bivuze ko umutoza w’ikipe y’igihugu nayo itazaboneka ahubwo ari ugutsindwa gusa.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *