Rayon Sport FC 1-1 Police FC mu mukino w’Umunsi wa 25 wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30/04/2022.

Police FC niyo yakiriye uyu mukino idafite abakinnyi bayo b’ingenzi harimo Kapiteni wayo, Nshuti Savio wagize ikibazo cyo kuvunika na myugariro wayo Moussa Omar ufite amakarita atatu y’umuhondo.
Rayon Sports yatangiye umukino yabanje hanze abakinnyi bayo bingenzi barimo Kapiteni wayo Muhire Kévin , Ishimwe Kévin, Léandre Onana na Musa Esenu.

Ntibyayibujije gutangira ishaka igitego mu minota 10 ya mbere yahushijemo uburyo bwagaragara ko havamo igitego, aho umupira wa mbere watewe na Sekamana ujya ku ruhande rw’izamu naho undi watewe n’umutwe wa Maël Dindjeke ujya hejuru Gato.
Police FC yatunguranye ifungura amazamu ku munota wa 11 ku gitego cyinjijwe na Rutanga atsinze ku mupira wahinduwe na Iyabivuze Osée wari iburyo abanje gucenga Mujyanama Fidèle.

Nyuma y’iminota ine Police itsinze Rayon Sports yishyuriwe na Rudasingwa ku mupira wavuye iburyo uhinduwe na Maël Dindjeke witwaye neza muri uyu mukino kuva watangira.
Bageze ku munota 61, Maël Dindjeke yahushije uburyo bwabazwe ku mupira yinjiranye mu rubuga rw’amahina ariko birangira umunyezamu Ndayishimiye Eric Bakame amwitambitse.
Kwizera Pierrot na Rudasingwa Prince basimbuwe na Muhire Kévin na Léandre Onana mu minota 25 ya nyuma.

Ku munota wa 71, Police FC yasigaye ari abakinnyi 10 mu kibuga nyuma y’uko Twizeyimana Martin yakiniye nabi Léandre Onana wari hafi kugera mu rubuga mwizamu na Police FC
Nishimwe Blaise yahushije ubundi buryo bwabazwe ku munota wa 74 ubwo yateraga umupira yerekeza kwa Léandre Onana, usanga Bakame yasohotse neza awukuramo.
Mu minota ya nyuma, Ndizeye Samuel yavunitse asimburwa na Ishimwe Kevin. Kunganya uyu mukino byatumye Rayon Sports igira amanota 42 ku mwanya wa gatatu, Police FC yagize amanota 36 ku mwanya wa gatandatu.
@M.Rukundo Dona