Ibitangazwa n’abahanga mu gupima ukwezi Eid Al-Fitr izaba kuri uyu wa mbere

Igisibo cy’Abayisilamu bakunze kwita Ramadan kirasozwa kuri iki cyumweru nibwo iminsi 30 izaba yuzuye, ubwo umunsi wa Eid Al-Fitr ukaba uteganijwe tariki ya 2 Gicurasi.

Amakuru dukesha Arab News ikinyamakuru cyandikirwa muri Arabia Saoudite aratangaza ko imboneko z’ukwezi zabonetse kuri iki cyumweru bityo rero umunsi wizihizwa na Islam wa Eid Al-Fitr ukaba ugomba gutangira ku wa mbere.

Ukwezi kwa kislam ubusanzwe kumara iminsi 29 cyangwa se 30, bikaba ari byo bituma ku munsi wa 29, abahanga mu kureba imboneko y’ukwezi basuzuma kugira ngo barebe ko ukwezi kwabonetse babone gutangariza abayislam ko umunsi ukurikiye ari umunsi mukuru wa Eid Al-Fitr

Nkuko tubikesha umuyoboro.rw hirya no hino mu mujyi wa Kigali bari mu bikorwa byo gushaka uko bagura imyambaro ya Eid Al-Fitr  nk’umunsi ngaruka mwaka bizihiza banishimira ko baba bamaze igihe cy’ukwezi bari mu gisibo.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *