
Rwandair yahagaritse ingendo, Ambasaderi yahamagajwe,M23 umutwe w’Iterabwoba
Guverinoma ya DRC yagize icyo itangaza nyuma yo kubura imirwano mu majyaruguru ya Goma (Nord-Kivu), aho inyeshyamba za M23 zahanganye n’Ingabo za Congo.
Yatumije inama kuri uyu wa gatanu tariki ya 27 Gicurasi 2022 I Kinshasa Perezida Félix-Antoine Tshisekedi, inama y’umutekano yaguye muri Palais de la Nation.
Impand z’umuyobozi w’Ikirenga w’Ingabo za RDC na Police y’Igihugu,abayobozi ba Sosiyete Civile, Ingabo, abashinzwe umutekano hamwe na Minisitiri w’intebe Jean-Michel Sama Lukonde, Minisitiri w’Intebe wungirije akaba n’uwimbere mu gihugu, nuw’Ingabo hamwe na Minisitiri w’itumanaho n’itangazamakuru, bateranye barebera hamwe ikibazo cy’umutekano mu ntara ebyiri kitameze neza.
Ibyatangajwe n’umuvugizi wa Guverinoma kuri Television RTNC Patrick Muyaya ku nama ya mbere mu