Month: March 2022

FARDC na M23 mu mirwano ikomeye i Runyoni na Chanzu

FARDC na M23 mu mirwano ikomeye i Runyoni na Chanzu

Amakuru, MU MAHANGA, POLITIQUE, UMUTEKANO
Imirwano ikomeye hagati y'ingabo za leta ya Congo, FARDC n'inyeshyamba za M23 yabaye kuwa mbere mu gicuku mu gace kegereye umupaka wa Uganda n'u Rwanda nk'uko abategetsi baho babivuga. Ayobangira Nshuti umudepite w'agace ka Rutshuru muri Kivu ya ruguru mu butumwa bwanditse yavuze ko imirwano yabereye mu duce twa Runyoni na Chanzu. Amakuru avuga ko umutwe wa M23 wafashe uduce twa Runyoni na Chanzu ntabwo aremezwa n'uruhande urwo ari rwo rwose. Umuvugizi w'umutwe wa M23, n'umuvugizi w'ingabo muri Kivu ya ruguru ntibabashije kugira uwo avugisha kugeza ubu. Umuturage muri aka gace Moïse Mirevo avuga ko imirwano yatangiye ahagana saa cyenda z'ijoro kandi mu gitondo abaturage bahise batangira guhunga. Umwe mu bategetsi ku mupaka wa Bunagana yavuze ko impunzi zibarirwa mu maga
Abanyeshuri 3024 bahembwe mu gusoza amarushanwa yo gusoma no kwandika

Abanyeshuri 3024 bahembwe mu gusoza amarushanwa yo gusoma no kwandika

Amakuru, RWANDA
Kuri uyu wa 1 urugaga rw’abanditsi mu Rwanda rwahembye abanyeshuri barenga ibihumbi bitatu mu Rwanda hose mu isozwa ry’amarushanwa yo gusoma no kwandika mu bigo by’amashuri mato ndetse n’ayisumbuye. Ni mu isozwa ry’amarushanwa yo kwandika inkuru no gusoma ibitabo mu bigo by’amashuri mato n’ayisumbuye mu Rwanda, aho hahembwe ku rwego rw’igihugu abahagarariye abandi mu bagera ku 3024. Abitabiriye ayo marushanwa baravuga ko ari ay’ingirakamaro ku banyeshuri cyane ko yahereye ku rwego rw’ishuri kuzamura kugeza ku rwego rw’igihugu. Uwahembwe umwe yagize ati “kugirango ngere hano ni urugendo kandi byansabye imbaraga cyane iz’umutwe kuko yari isozwa ry’amarushanwa ajyanye no gusoma no kwandika Ikinyarwanda, rero urugendo rwatangiye ku rwego rw’ishuri uko inzego zikurikirana tukaba t
Minisitiri Biruta ari mu ruzinduko muri Amerika

Minisitiri Biruta ari mu ruzinduko muri Amerika

Amakuru, POLITIQUE, RWANDA
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Dr Vincent Biruta uri mu ruzinduko rw'akazi i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Kuri uyu wa Mbere yahuye n’abayobozi bo muri Minisiteri  y’Ububanyi n’Amahanga  barimo  Wendy Sherman,  Umunyamabanga wungirije na Molly Phee,  Umunyamabanga wungirije ushinzwe umugabane wa Afurika. Aba bayobozi baganiriye ku ngingo zifitiye inyungu  ibihugu byombi u Rwanda na Amerika harimo ubucuruzi n’ishoramari, amahoro n’umutekano, n’imihindagurikire y’ikirere. @REBERO.CO.RW
Amarushanwa y’abana bo mu mashuri yaraye atangijwe na Ferwafa

Amarushanwa y’abana bo mu mashuri yaraye atangijwe na Ferwafa

Amakuru, IMIKINO, RWANDA
Nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye y’imyaka 5 hagati y’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) hamwe n’Ishyirahamwe ry’imikino mu mashuri mu Rwanda (FRSS) azibanda ku guhuza imbaraga mu kugera ku ntego zihuriweho n’Amashyirahamwe yombi. Uyu munsi tariki ya 27 Werurwe 2022 hatangijwe imikino mu mashuri uyu muhango ukaba waraye ubera mu karere ka Bugesera aho hatumiwe inzego z’abafatanyabikorwa zitandukanye harimo Minisiteri y’Uburezi, Minisiteri ya Siporo, Komite Olempike, abagize Komite Nyobozi ya FERWAFA n’ishyirahamwe ry’abanyamakuru mu Rwanda. FERWAFA na FRSS biyemeje gukoresha umupira w’amaguru mu kugira uruhare mu burezi n’iterambere ry’abana biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye yose ari mu Gihugu. Kwihutisha kugera ku ntego Nshingiro z
Inyunganirangingo z’amagare imbogamizi ku bafite ubumuga

Inyunganirangingo z’amagare imbogamizi ku bafite ubumuga

Amakuru, RWANDA, UBUZIMA
Abantu bafite ubumuga bw'ingingo bavuga ko bahangayikishwa cyane no kubona amagare bakoresha, nugize  amahirwe akaribona iyo ryangiritse kubona urimukorera cyangwa ibyuma bisimbura ibishaje biramugora cyane. Ubwo twasuraga abafite ubumuga bw’ingingo mu karere ka Gasabo mu murenge wa Nduba mu kagari ka Gasura umudugudu wa Kigufi twabonanye na Uwintije Dieudonne, adusobanurira uburyo igare rye ry’inyunganirangingo ryangiritse akabura aho akura irindi kugeza ubwo yiyambaje imiryango y’abantu bafite ubumuga ngo imugoboke. Agira ati “Dufite ikibazo gikomeye cyaya magare kuko iyo ryangiritse kubona urigukorera biba bigoye, ikindi nubwo dufite aya magare duhabwa n’abagiraneza ntaho ushobora kubona agurirwa bityo bigatuma iyo ripfuye biba bigoye kubona irindi. Akomeza agira ati “
Ubukamgurambaga burakenewe,umubare w’abagore bari mu bucukuzi bw’amabuye yagaciro bwiyongere

Ubukamgurambaga burakenewe,umubare w’abagore bari mu bucukuzi bw’amabuye yagaciro bwiyongere

Amakuru, IBIDUKIKIJE, POLITIQUE, RWANDA
Kuri uyu wa kane tariki ya 24 Werurwe 2022 nibwo hatangijwe ihuriro ry’abagore bacukura amabuye y’agaciro RWIMA ( Rwanda Woman in mining Association), bakaba ari ugukundisha abagore uyu mwuga utari umenyerewemo igitsina gore. Kugeza ubu abagore basanzwe muri uyu mwuga akaba ari 11,7% ugereranije n’abagabo bakora uwo mwuga bikaba bikenewe ko habaho gukangurira abagore kwinjira muri uyu mwuga cyane cyane bahereye ku bana b’abakobwa bakiri mu mashuri y’imyuga. Umuhate n’icyizere abagore bakomeje kugira mu rwego rw’ishoramali nibyo byatumye  Uwamahoro Grace ufite Kampani yitwa Africom international iherereye mu karere ka muhanga ashore imali mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, akaba amaze imyaka 12. Agira ati “Nabanje gukora urugendoshuri rwahacukurirwa amabuye y’agaciro,
Umushinga AREECA watanze imbabura zirondereza ibicanwa ku baturage b’Akarere ka Kirehe na Nyagatare

Umushinga AREECA watanze imbabura zirondereza ibicanwa ku baturage b’Akarere ka Kirehe na Nyagatare

Amakuru, IBIDUKIKIJE, RWANDA
Rwanda rwari rwarihaye intego ko muri gahunda y’imbaturabukungu ya mbere (EDPRS I) y’Icyerekezo 2020, ari ukugira amashyamba ateye ku buso bungana na 30%  bw’ubso bw’igihugu ariko Ibarura ryakozwe mu 2019 ryerekanye ko byagezweho ndetse buranarenga bugera kuri 30,4%. Mu rwego rwo gukomeza gushimangira iyi ntambwe, Ikigo gishinzwe Amashyamba mu Rwanda (RFA), ku bufatanye n’Umuryango mpuzamahanga wita kubidukikije (IUCN), Uturere twa Kirehe na Nyagatare, binyuze mu mushinga wo kubungabunga ibyogogo ukorera muri utu turere(AREECA). Hatewe ibiti 1500 bivangwa mu rwego rwo gusimbuza ibyapfuye ndetse hanatangwa imbabura zirondereza ibicanwa 500 ku miryango yatoranyijwe yo mu kiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe mu Murenge wa Nyamugari na Rwimiyaga nk’uko biri mu bikorwa
I Musanze Polisi yagaruje ibyari byibwe umucuruzi

I Musanze Polisi yagaruje ibyari byibwe umucuruzi

Amakuru, RWANDA, UMUTEKANO
Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Musanze, kuri uyu wa kabiri tariki 22 Werurwe yafashe abagabo babiri bari bibye  amafaranga 996,000 n’ibikoresho bitandukanye birimo mudasobwa, na televisiyo, byari byibwe umucuruzi witwa Nshimiyimana Emmanuel utuye mu karere ka Musanze, mu murenge wa Cyuve, akagali ka  Cyabagarura, Umudugudu wa Bukane. Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru yavuze ko abafashwe ari Ishimwe Emmanuel w’imyaka 26, na Tuyizere w’imyaka 26, yanavuze ko amakuru yamenyekanye biturutse ku wibweYagize ati: “ Kuri uyu wa mbere ahagana saa tatu z'ijoro Nshimiyimana yahamagaye Polisi ayibwira ko yibwe amafaranga ndetse n’ibikoresho bitandukanye kandi akaba akeka uwitwa Tuyizere warindaga inzu yakorerag
Ingabo za Russia zacitse intege zishobora kuba zagotwa

Ingabo za Russia zacitse intege zishobora kuba zagotwa

Amakuru, MU MAHANGA, POLITIQUE
Ingabo za Ukraine zirimo kongera igitutu ku ngabo z'Uburusiya ziri mu karere ko mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw'umurwa mukuru Kyiv, nkuko bikubiye mu isesengura rishya ry'ubutasi rya minisiteri y'ingabo z'Ubwongereza. Ukraine ikomeje gukora "ibitero byo kwigaranzura" Abarusiya hanze y'umurwa mukuru, nkuko ayo makuru abivuga, kandi Abanya-Ukraine bashobora kuba bisubije imijyi ya Makariv na Moschun. Minisiteri y'ingabo z'Ubwongereza irasesengura iti: "Igishoboka kirimo gushyira mu gaciro ni uko ingabo za Ukraine ubu zishobora kugota imitwe y'abasirikare b'Uburusiya i Bucha n' Irpin". Abategetsi bo mu gisirikare cy'Ubwongereza bavuga ko ingabo z'Uburusiya ziri ku muhora w'amajyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Kyiv zugarijwe n'ibibazo bikomeye by'ibikoresho no kugira ic...
Polisi yahuguye abakozi b’ikigo cya International High-tech services kurwanya inkongi

Polisi yahuguye abakozi b’ikigo cya International High-tech services kurwanya inkongi

Amakuru, RWANDA, UMUTEKANO
Polisi y'u Rwanda ishami rishinzwe kurwanya inkongi, kuri uyu wa kabiri  tariki ya 22 Werurwe, ryahuguye  abakozi  bakora  mu kigo cya    International High-tech Services (IHS),  ikigo gishinzwe gukora ibikorwa remezo bijyanye n’itumanaho, uburyo bwo gukumira no kurwanya inkongi,  amahugurwa yabereye  ku cyicaro gikuru giherereye mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo. Aya mahugurwa yabaye  muri gahunda ya Polisi y'u Rwanda yo kwigisha ibigo bya Leta, ibyigenga  n'abantu batandukanye amasomo y'ibanze yabafasha kwirinda no kurwanya ibyago bikomoka ku nkongi.Aya mahugurwa y’iminsi ibiri yahawe abakozi 93 bakora muri iki kigo mu mashami atandukanye harimo abayobozi bacyo, abashinzwe ikoranabuhanga, abatekinisiye, n’abashinzwe umutekano muri iki kigo. Abahuguwe  basobanuriwe ibitera