Umushinga Hinga Weze wasoje imirimo yayo mu Rwanda

Uyu mushinga wari ufite gukora imyaka 5 (2017-2022) wari ugamije kuzamura mu buryo burambye umusaruro w’abahinzi n’aborozi bato, kuzamura imirire y’abagore n’abana no kongera imbaraga z’ubuhinzi n’ibiribwa mu Rwanda mu bihe by’imihindagurikire y’ibihe, aho wageze ku ntego yo gufasha abahinzi  bagera ku bihumbi 730 mu turere 10  hakoreshejwe  miliyoni 32.6 z’Amadolari y’Amerika.

Ni umushinga watangiye muri Kamena 2017, ukaba wasorejwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Werurwe 2022 mu Kigo cy’icyitegererezo  gitangirwamo serivisi zo gufasha abahinzi n’aborozi cya “AGRAH CARE Farm Services Centre” Kikaba kiri mu Murenge wa Kabarore,ikigo cyurubatswe ku nkunga ya “USAID” binyuze mu mushinga wayo Hinga Weze.

Umuhango witabiriwe n’ Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome, Guverineri  w’Intara y’Iburasirazuba, CG Gasana Emmanuel, Umuyobozi wa USAID mu Rwanda ni Burundi, Jonathan Kamin, Umuyobozi wa CNFA, Roy Sylivain, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard n’abandi bayobozi batandukanye ndetse na bamwe mu bakozi bakoreraga uyu mushinga muri turiya turere 10 wakoreyemo hamwe na bafashijwe n’uyu mushinga.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yatangiye aha ikaze abayobozi bose ndetse n’abagenerwabikorwa bari bitabiriye gusoza imirimo ya Hinga Weze yakoreye muri utwo turere twose uko ari 10, anizeza abo bayobozi ko nubwo Hinga Weze isoje ariko ibikorwa yakoze bazakomeza kubikurikirana.

Agira ati “Hasojwe izina ariko ibikorwa batugejejeho by’indashyikirwa tuzakomeza kubisigasira ndetse dukomeze n’umurongo bakoreragaho dufatanije na minisiteri y’ubuhinzi hamwe n’Intara yacu, tutibagiwe n’umuturage wagezwagaho ibyo bikorwa, kandi buri muturage nawe azabigiramo uruhare”.

Umuyobozi Mukuru wa Hinga Weze, Mukamana Laurence yagarutse ku bikorwa byabo byose bafatanyije n’inzego z’ibanze kandi bishimira umusaruro byatanze mu gufasha abahinzi kugira ngo banoze ubuhinzi bwabo n’umusaruro wiyongere.

Agira ati “Ndashimira inzego z’ibanze twakoranye muri iyi myaka 5, iyo hataza kubaho guhuriza hamwe, uyu musaruro twishimira ntabwo twari kuwugeraho, bityo nkaba nshimira abayobozi b’uturere twakoreyemo kuko imbaraga mwashyizemo kugira ngo tugere ku ntego ntabwo zapfuye ubusa”.

Uyu mushinga  wari ufite intego yo kugera ku bahinzi 530.000 ariko twarayirengeje kuko twafashije abahinzi 734,583 bo mu turere 10 ari two Nyamagabe, Nyamasheke, Karongi, Rutsiro, Ngororero, Nyabihu, Kayonza, Gatsibo, Bugesera na Ngoma.  Abahinzi ibihumbi 200 bazamuye umusaruro wabo ugera ku kigero gishimishije.

Sylvain Roy, Umuyobozi wa CNFA yari ifite inshingano zo gushyira mu bikorwa Umushinga Hinga Weze,  yatangaje  ko intego yo  gufasha abahinzi  yagezweho.  

Agira ati “Ndashimira umuyobozi wa AGRAH CARE Farm Services Centre, Jeanne d’Arc avuga ko yagiye muri ibi bigo byinshi byo ku isi, ariko ndabamenyesha ko iki kigo ari intangarugero muri ibyo byose nasuye ndetse ubwo nzagaruka mu Rwanda nzaza kwishimira umusaruro iki kigo kizaba kigezeho”.

Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi , Dr. Ngabitsinze yavuze ko umushinga wa Hinga Weze wakoze byinshi wakemuye uruhererekane nyongera gaciro mu buhinzi n’ubworozi, wagejeje imbuto nziza ku batanyabikorwa butwo Turere wubatse ibyanya byuhirwa wabashakiye amasoko ndetse wabafashije aho  gutunyanyiriza ibyo basaruye mbese bagize umumaro uhagije.

Agira ati “Uyu mushinga Hinga Weze wakoze ibikorwa bigaragara kandi byagiye binagarukwaho, ukaba ari umushinga Leta izakomerezaho ibikorwa byayo kuko igihe cyawo cyari kirangiye. Kandi ibikorwa byakozwe ntabwo bizahita bisaza nka Leta ntabwo tuzemera ko byakwangirika kuko nibyo dushinzwe gukomeza gusigasira ibimaze kugerwaho”.

Yakomeje avuga ko umushinga wa Hinga wubatse ibigo bya Farmer Service center bigera kuri bitandatu bizafasha abahinzi kurushaho gukora ubuhinzi bwa kinyamwuga, kandi igishimishije muri ibyo bigo bine biyoborwa n’abagore.

Yasoje avuga ko abaturage bagomba gukomeza ibikorwa kuko umushinga utarangiranye nabyo, bityo bagakomeza kwegera inzego za Leta zikabafasha kuko zibaba hafi buri gihe, ibi bikorwa bigomba kuramba.

Mu bindi bikorwa wakoze harimo  gufasha abahinzi gukora amaterasi  ku buso bwa hegitari 2,010. Hanatunganyijwe ubuso bwuhirwa bugera kuri hegitari 30. Mu bijyanye no kuzamura imirire  hafashijwe ingo zirenga ibihumbi 200. Hinga Weze kandi yatanze inkoko zirenga ibihumbi 25 mu ngo zirenga ibihumbi 80.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *