Kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Werurwe, Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi (Fire and Rescue Brigade) ryahuguye abakozi bo mu bitaro bya Nyagatare biherereye mu murenge wa Nyagatare, Akagali ka Nyagatare II, ku kwirinda no kurwanya inkongi.

Aya mahugurwa y’umunsi umwe yahawe abakozi 83 bakora muri ibi bitaro barimo, abayobozi b’amashami, abaganga, abaforomo, abashinzwe amasuku ndetse n’abashinzwe umutekano muri ibi bitaro.
Abahuguwe basobanuriwe ibitera inkongi, amoko y’inkongi n’ibigize inkongi. Basobanuriwe uko bakumira inkongi, berekwa n’uko bakwirwanaho haramutse habaye inkongi ndetse banerekwa uko bakwitabara bazimya inkongi bakoresheje bimwe mu bikoresho birimo za kizimyamuriro n’uburingiti butose.
Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Paul Gatambira yavuze ko aya mahugurwa agamije guha ubumenyi abantu batandukanye ku gukumira inkongi no kuyirwanya mu gihe yaba ibaye.

Yagize ati: “Abahugurwa basobanurirwa ibitera inkongi kugira ngo babyirinde kandi tukabereka uko bakwitabara mu gihe habaye inkongi. Ikindi tubereka ni uburyo ibikoresho bizimya umuriro bikoreshwa. Ku bakorera mu bitaro tubereka n’uburyo batabara abarwayi mu gihe haba habaye inkongi.”
Nyuma y’amahugurwa hasuwe hamwe mu hantu hashobora guteza inkongi muri ibi bitaro nyuma abayobozi bayo bagirwa inama y’ibyo bakwiye gukosora mu rwego rwo gukumira inkongi.

Abaturage bakangurirwa guhamagara Polisi kuri telefoni: 111,112 cyangwa 0788311224 mu gihe habaye inkongi y’umuriro kugira ngo batabarwe byihuse.
@REBERO.CO.RW