Imbogamizi ku rujya n’uruza hagati ya Kigali n’Intara y’Amajyepfo

Guhera ku wa Gatatu umuhanda Kigali-Huye nturi nyabagendwa butewe n’iyangirika ry’umuhanda ryabereye ahitwa Rwamushumba mu bilometero nka bibiri uvuye ku Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi.

Iyangirika ry’uyu muhanda ryagize ingaruka zikomeye ku bagenzi bava cyangwa berekeza mu Ntara y’Amajyepfo.

Magingo aya, ibinyabiziga biturutse mu Ntara y’Amajyepfo birasabwa kunyura umuhanda uva mu Nkoto, ugaca i Gihara ukagera ku Ruyenzi. Ni inzira igoranye cyane, kuko igice kiva mu Nkoto kugera i Gihari ari igitaka, ndetse hakaba ari na hato cyane, ku buryo bigoranye cyane kubisikana kw’imodoka. 

Imirimo yo gusana uyu muhanda irarimbanyije gusa ntiharatangazwa igihe izarangira, ukongera kuba nyabagendwa.

Bamwe mu bagizweho ingaruka n’iki kibazo narimo n’abanyeshuri barimo kujya mu biruhuko baturuka mu Ntara y’Amajyepfo.

Abagenzi baravuga ko bamwe mu batwara abagenzi na bo bazamuye ibiciro,ndetse hari abanyeshuri bari bishyuye ingendo batangiye kongera kwiyishyurira moto cyangwa imodoka ngo batahe hakiri kare.

@REBERO.CO.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *