Ikipe yu Rwanda yatsinze umukino wayo wa 2 itsinze Sierra Leone

Ikipe y’igihugu y’abagore mu mukino wa Cricket, irikubarizwa mu mujyi wa Lagos muri Nigeria aho yagiye kwitabira irushanwa ryateguwe na NIGERIA CRICKET FEDERATION.

Iri rushanwa ryitabiriwe n’ibihugu 5 aribyo : SIRRRA LEONNE,GHANA,GAMBIA,NIGERIA,nu RWANDA, Imikino yose ikaba iri kubera ku Kibuga cya TBS CRICKET OVAL Ikipe y’igihugu yu Rwanda icumbitse muri Hotel yitwa BEN GOLDEN.

Umukino wa kabiri u Rwanda rukaba rwahuye n’ikipe y’igihugu ya Sierra Leone, Sierra Leone niyo yatsinze toss, gutombora kubanza ku Batting (gukubita udupira unashyiraho amanota menshi,cyangwa ku bowling(gutera udupira arinako ubuza aba Batting gushyiraho amanota menshi) .

Maze Sierra Leone ihitamo kubanza ku Battinga mu gihe u Rwanda rwatangiye ru Bowling ari nako rubuza Sierra Leone gushyiraho amanota menshi.

Igice cya mbere (first inning) yarangiye ikipe y’igihugu ya Sierra ishyizeho amanota 71 (total runs) batsinze muri Overs 20 zingana n’udupira 120 bakinnye,mu gihe ikipe yu Rwanda yasohoye abakinnyi 8 ba Sierra Leone (8 wickets).

Igice cya 2 cyatangiye ikipe y’igihugu yu Rwanda isabwa gukuraho ikinyuranyo cyashyizweho na Sierra Leone , basabwaga amanota 71 wongeyeho inota 1 Bisobanuye ko basabwaga amanota 72 ngo begukane intsinzi ya kabiri muri aya marushanwa.

Abari n’abategarugore b’u Rwanda ntibigeze bagorwa nuyu mukino kuko muri Overs ya 11 n’udupira 5 bingana n’udupira 71 bari bamaze gukina bari bamaze gusoza akazi bari batumwe n’umutoza LEONARD NHAMBURO Aho bari bamaze gutsinda amanota 72,Umukinnyi umwe rukumbi niwe wasohowe n’abakinnyi ba Sierra Leone.

U Rwanda rukaba rwahise rubona intsinzi yarwo ya kabiri muri aya marushanwa . GISELE Ishimwe w’u Rwanda niwe wabaye umukinnyi mwiza w’umukino. U Rwanda rukazagaruka mu kibuga ku munsi wo kuwa gatanu rwisobanura n’ikipe y’igihugu ya Gambia.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *