BRN iratangaza ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho 10,9% mu mwaka ushize wa 2021

Banki nkuru y’u Rwanda BRN iratangaza ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho 10,9% mu mwaka ushize wa 2021,ni mu gihe gutakaza ifaranga byagabanutse bikagera ku mpuzandengo ya 3,8%.

Mu kugaragaza uko ubukungu buhagaze na Politiki y’ifaranga mu Rwanda ,hagarukwa ku buryo bwari bwifashe mu mwaka wa 2020 ,no mu mwaka wa 2021 ,ariko kandi hakanareberwa hamwe uko bizegenda muri uyu mwaka wa 2022.

Banki nk’uru y’u Rwanda ivuga ko ishingiye ku buryo umwaka wa 2020 wazahajwe na Covid 19 maze ubukungu bukadindira ,mu mwaka wa 2021 ubukungu bwariyongereye kubera ko ingamba zo kwirinda Covid 19 zorohejwe.

Hon.John Rwangombwa ni Guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda(BNR) yagize ati.

Isi yahuye n’ibibazo bya Covid 19 muri 2020 ubukungu busubira inyuma cyane ari kurwego rw’Isi ari ku rwego ry’igihugu cyacu, iyo urebye igihugu cyacu ubukungu bwasubiyeho inyuma ho 3,4% muri 2020 twatewe nkaho tutiteguye twese ku rwego rw’Isi ariko nyuma y’umwaka twari tumaze kumenya uko duhangana nacyo bituma kudindiza ubukungu bigabanuka, icyo twabonye nuko mu mwaka ushize ubukungu bw’Isi bwarazahutse butera imbere ku kigero cya 5,9% no mu Rwanda burazahuka cyane butera imbere ku kigero cy’10,9% kandi uko kuzahuka tukabibona mu bice byose by’ubukungu.

BNR kandi ivuga ko mu mwaka ushize wa 2021 gutakaza agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda byagabanutse maze bigira ingaruka nziza ku rwego rw’imari mu Rwanda.

Hon.John Rwangombwa arakomeza agira ati.

Nubwo habayemo uko kwiyongera kubera ko twari twagize ukwiyongera cyane kw’ibyo twohereza mu mahanga ndetse no kwiyongera kw’amafaranga y’abanyarwanda batuye hanze bohereza mu gihugu cyacu byatumye gutakaza agaciro k’ifaranga kumanuka ifaranga ryatakaye ryatakaje agaciro kuri 3,8% mu mwaka ushize wa 2021.

Imbare yashyizwe ahagaragara na BNR igaragaza ko mu mwaka wa 2021, ubukungu bw’isi bwazamutseho 5,9% ku rwego rw’Isi buvuye kuri 3,4% kubera ko bwari bwaradindijwe na Covid 19. Mu gihe mu Rwanda bwazamutseho 10,9% uku kuzahuka kwazamutse mu ngeri zitandukanye zaba iz’ubucuruzi ndetse , ubuhinzi n’ibindi .

Ibi byatumye kandi umuvuduko w’ibiciro ku masoko ugabanuka ku mpuzandengo ya 0,8%, mu gihe ibiciro by’ibyoherezwa mu mahanga byingeyeho 53%,naho ibyatumijwe mu mahanga mu mwaka 2021 byazamutseho 16% kubera ko bimwe mu bikoresho nk’imiti yo kuvura covid 19 yatumizwaga hanze y’u Rwanda .

BNR kandi ivuga ko gutakaza ifaranga mu Rwanda byagabanutse ku mpuzandengo ya 3,8% mu gihe byari bimaze kumenyerwa ko mu yindi myaka bitarengaga 5%.

@REBERO.CO.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *