Abasirikare umunani ba MONUSCO bapfiriye mu ndege yarasiwe muri RDC

Abasirikare umunani bo mu ngabo za LONI zishinzwe kubungabunga amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) baguye mu ndege yarashwe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 29 Werurwe 2022.

Indege ya kajugujugu yari ibatwaye yarashwe ubwo bari mu bikorwa by’iperereza. Impamvu yo kuraswa kw’iyi ndege ntirasobanuka.

Amakuru avuga ko mu bapfuye harimo Abanya-Pakistan batandatu bari mu ngabo za MONUSCO.

Minisitiri w’Intebe wa Pakistan, Imran Khan, yatangaje ko yatewe agahinda n’urupfu rw’abo basirikare.

Ikigo cy’itangazamakuru cy’u Burusiya cyatangaje ko mu bapfuye harimo umusirikare ukomoka muri iki gihugu.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, MONUSCO yari yatangaje kuri Twitter ko imwe muri kajugujugu yari mu bikorwa by’iperereza mu gace kaberagamo imirwano ishyamiranyije FARDC na M23, yaburiwe irengero.

Ibura ry’iyi ndege ryagarutsweho mu nama y’Akanama gashinzwe umutekano muri Loni, i New York ariko nta byinshi byavuzwe.

@REBERO.CO.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *