Ishyirahamwe ry’abahakanyi muri Kenya ryandikiye Minisitiri w’uburezi w’iki gihugu rimusaba kubuza ibyo gusenga mu mashuri ya leta mbere y’uko ibizamini bya leta bitangira.

Iri shyirahamwe rivuga ko guhatira abanyeshuri gusenga ari ukwica uburenganzira bwabo.
Amashuri ya leta muri Kenya afite umugenzo wo gutegura amasengesho mbere y’uko abanyeshuri batangira ibizamini bya leta.
Muri iki cyumweru, amashuri yahamagariye ababyeyi ko bakwifatanya nabo muri aya masengesho yamaze kuba nk’umugenzo kugira ngo abana babo bitegure neza ibizamini.
Muri uru rwandiko, handitsemo ngo Abanyagihugu ba Kenya benshi bari muri ayo mashuri ya leta aho iby’amasengesho ari itegeko.
Iri shyirahamwe rivuga ko abana bakwiye guhabwa uburenganzira bo nyine bwo kwifatira uburenganzira ku bijyanye n’idini.
@Rebero.co.rw