
ikipe ya Interfoce FC yo mu cyiciro cya kabiri yakinnye n’urubyiruko rugororerwa Iwawa banasabwe kugira impinduka mu iterambere ry’Igihugu
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Mutarama 2022 Umuyobozi w'ishami rya Polisi rishirwe imikoranire n’abaturage n'izindi nzego, Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo yasuye abagororerwa mu kigo cya Iwawa giherereye mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Boneza. Yabasabye kubyaza umusaruro amasomo bamazemo amezi 9.
Yabasabye ko ayo masomo yazababera umusemburo w'impinduka mu iterambere rirambye, haba kuri bo, imiryango yabo ndetsen’Igihugu muri rusange.
CP Bruce Munyambo yabwiye aba bantu 1,585 biganjemo urubyiruko ko igihe bamaze bahugurirwa kureka imyitwarire ibangamye no kwiga imyuga itandukanye gikwiye kubabera impinduka mu mitekerereze iboneye no mu iterambere aho guhora mu makosa.Yagize ati” Igihe mwataye mu myitwarire mibi irim