Abanyamuryango ba Toha-Kabuga bemerewe Cana rumwe ntibarazibona bose

Mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije no kurwanya iyangizwa ry’imisozi miremire ya Gicumbi itembanwa n’isuri,GGGI ifatanije na Fonerwa binyuze mu mushinga Green Gicumbi barimo gusazura amashyamba muri ako karere.

Ishyamba rya Koperative Toha-Kabuga ntabwo amazi avamo acyangiza imirima y’icyayi n’umuhanda

Ni muri gahunda yo kubungabunga amashyamba barwanya imihindagurikire y’ikirere n’ibihe, uyu mushinga ukaba ukangurira ukanafasha ba nyir’ishyamba naya Leta kuyasazura,ku buryo umusaruro wayo urushaho kwiyongera, ndetse no gutanga umwuka mwiza kubayaturiye.

Umushinga Green Gicumbi ukorera mu mirenge 9 ariyo: Mukarange,Cyumba,Rushaki,Byumba, Bwisige,Shangasha, Manyagiro, Rubaya, Kaniga. Mu nkingi uyu mushinga wubakiyeho kandi ukorera muri iyi mirenge harimo uw’ imicungire irambye y’amashyamba no gukoresha ingufu zibungabunga ibidukikije.

Rurangwa Felix uyobora imicungire irambye y’amashyamba no gukoresha ingufu zibungabunga ibidukikije, avuga ko bateganya gusazura amashyamba ateye ku buso bwa hegitari 1250, arimo ay’abaturage n’aya Leta, ariko izimaze gukorwa ni hegitari747 turacyafite urugendo.

Agira ati “Icyo dukora ni ukubanza kwegera abaturage tukabaganiriza  tubereka ko ishyamba rishaje ridatanga umusaruro, tugereranya n’irifashwe neza. Usanga ishyamba ritanga meterokibe 50 kuri hegitari, nyamara ryagatanze nibura meterokibe 150 kugera kuri 300. Noneho bamaze kubibona tubakoresha ingendo shuri bakareba aho amashyamba afashwe neza atanga umusaruro. Icyakurikiyeho ni uko bemeye ko tubasazurira”. 

Yakomeje avuga ko batubuye ingemwe nziza z’amoko aberanye n’Akarere ka Gicumbi aho dufite amoko 3 ariyo inturusu ya Mayideni,harimo Salinya na Galandise, kandi ducukura imirwanyasuri dukurikije uko ubuhaname bumeze, hanyuma kwirinda isuri ibishyitsi tukabishishura kugira ngo bizagende byumira aho biri muri rya shyamba rishya.

Umusozi basazuyeho ishyamba bagaca imirwanya suri

Ubundi ishyamba riteye ku misozi nkiyi ya Gicumbi rirwanya isuri, ariko iyo turisazuye duhita ducaho imirwanya suri kugira ngo ubutaka budatwarwa. Bityo rero ubu ntabwo isuri ishobora gutwara ubutaka ngo bujye mu kabande, kuko iyo tumaze gutera ishyamba rishya dukoresheje ingemwe nziza twateguye ubutaka neza nyuma y’amezi atatu igisubizo kiba cyabonetse.

Gutangira igikorwa cyo gusazura ishyamba

Umuturage iyo amaze kuganirizwa na green Gicumbi ko bagiye kumusazurira ishyamba ahabwa impapuro yuzuza ubundi agatangira kuvanamo ibyo biti bigeze igihe cyo gusarurwa hanyuma ibikiri bito akabikoresha mu rwego rwo guhembeza imyaka. Icyo gihe Green Gicumbi ibonye ko ibikorwa bye yabivanye itangira gahunda yo guca imirwanya suri ndetse no gushishura ibishyitsi hanyuma bagacukura imyobo yo guteramo ingemwe nshya.

Koperative Toha-Kabuga ifite abanyamuryango 96 yasazuriwe ishyamba rya Manyagiro irashima igikorwa yakorewe na Green Gicumbi kuko amazi yavaga muri iryo shyamba yangizaga imirima y’icyayi yari mu kabande kandi ayo mazi akangiza n’umuhanda wa kaburimbo.

Kajeje Protogene umuyobozi w’iyo Koperative akaba yadutangarije ko mu rwego rwo kwirinda kwangiza ibidukikije umushinga wabemereye Imbabura za “Cana rumwe”, ariko nubwo zahawe bose hari abanyamuryango 23 batazihawe kuko bari mu kiciro cya 3.

Agira ati “Ni byiza ko zahawe abari mu kiciro cya 1 ndetse nicya 2 ariko bake basigaye kandi bari mubasazuriwe ishyamba bari mu kiciro cya 3 nabo bari bazikeneye kugira ngo nabo batazagira ikibazo cyibicanwa twizere ko nabo bazibukwa kuko niyo masezerano mwari mwaduhaye”.

Imbabura za “Cana rumwe” zigomba guhabwa abanyamuryango ba Toha-Kabuga

Yakomeje avuga ko hari amafaranga yateganijwe n’umushinga wa Green Gicumbi yo gutera inkunga amakoperative ku bantu bishyize hamwe kuko dufite abana bari mu mashuri, kandi aho twavanaga ayo mafaranga ni muri ayo mashyamba kandi tuzayakoresha nyuma y’imyaka 5, ayo mafaranga abonetse akaba yagurizwa abanyamuryango bakagenda bishyura buhoro

Umushimga Green Gicumbi mu makoperative amaze gushingwa agera ku 10 ari mu mirenge itandukanye ku banyamuryango bayo bemeye gusazurirwa amashyamba,yabashakiye abashinzwe kwiga imishinga yo kubungabunga ibidukikije ariko ibitekerezo byiyo mishinga bikava muri abo banyamuryango ubwabo bwibyo bakora naho byakorerwa. Iyo mishinga ikazayoborwa nabo ariko bari kumwe nabo bayibakoreye kugeza bamaze kumenyera kwiyobora.

Turagira inama abatarasazura amashyamba ko bakwegera Green Gicumbi kuko iyo igiti kizamukiye ku gishyitsi nta mbaraga kiba gifite, kandi ikindi iriya miringoti bacamo ifata amazi akaba ariyo arera bya biti bateyemo bigatuma ibiti bikura vuba, ikindi iyo batangiye abenshi mu batuye aho nibo baha akazi ko guca iyo miringoti no gucukura imyobo izaterwamo ingemwe nshya.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *