Paul Biya stadium iri mu murwa mukuru Yaoundé yaguyeho abantu

Abantu umunani biravugwa ko bapfuye naho ababarirwa muri mirongo bagakomereka mu mubyigano hanze ya stade mu gikombe cya Africa cy’ibihugu muri Cameroun.

René Emmanuel Sadi umuvugizi wa leta ya Cameroun yasohoye itangazo rivuga ko hapfuye abantu umunani naho abakomeretse ari 37, muri bo barindwi bakomeretse bikomeye.

Amashusho yerekana abafana b’umupira babyigana cyane mu kwinjira kuri Paul Biya stadium iri mu murwa mukuru Yaoundé ahari hagiye kubera umukino wa 1/8.

Umwana umwe ari mu bapfuye, nk’uko byatangajwe na raporo ya minisiteri y’ubuzima yabonywe n’ibiro ntaramakuru AFP. Undi muntu avuga ko hari umubare utari muto w’abana batakaje ubwenge.

Iyi stade ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 60,000 ariko kubera amabwiriza yo kwirinda Covid bitegetswe ko itagomba kurenza 80% by’ubushobozi bwayo.

Abayobora umukino basubiwemo bavuga ko abantu bagera ku 50,000 bariho bagerageza kwinjira muri stade.

Umunyamakuru Leocadia Bongben yari ari ku mukino. Yavuze ko yabonye ikivunge kinini cy’abantu gituruka mu gice kimwe cy’abafana cyinjira muri stade.

Ati: “Abantu bahise batangira gusakuza. Mu kanya gato ambulance yaje muri stade, ariko ubwo twari tugeze aho umubyigano wabereye polisi yatubujije kuhegera.”

Leocadia yabonye urutonde rw’abantu umunani bapfuye nk’uko abivuga.Ati: “Ni ibintu bibabaje kuba abantu baza kureba umukino bikarangira bahapfiriye“.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *