Imirwano yongeye kubura hagati y’Ingabo za Ethiopia na TPLF izishinja kuyishotora

Inyeshyamba z’ishyaka rya TPLF riyoboye Intara ya Tigray, ziravuga ko ku wa Kabiri zashotowe n’Ingabo za Ethiopia bikaba ngombwa ko zigaba igitero ku ngabo za leta mu Ntara ya Afar.

TPLF ivuga ko mu gitondo cyo ku wa Mbere abarwanyi bayo bahanganye n’abarwanyi bo mu Ntara ya Afar bashyigikiwe na Leta ya Ethiopia.

Uyu mutwe watangaje ko abarwanyi bawo nta mugambi bafite wo kuguma mu Ntara ya Afar ndetse utifuza ko intambara zakongera kwaduka.

Hari hashize ukwezi kurenga TPLF itangaje ko yakuye abarwanyi bayo mu ntara za Afar na Amhara ahatangiriye intambara yahuje inyeshyamba na Leta ya Ethiopia mu Kwakira 2020 nk’uko iyi nkuru dukesha VOA ivuga.

Kuvana ingabo zayo muri iyi ntara byari byatanze icyizere cy’uko intambara igiye guhagaragara ariko siko byagenze.

TPLF ivuga ko inyeshyamba zo muri Amhara zishyigikiwe na leta zongereye ibitero ku birindiro byayo muri iyi minsi nk’uko yabitangaje mu itangazo yasohoye.

Uyu mutwe wavuze ko ibyo bitero bigamije guhungabanya ibikorwa by’ubutabazi n’umutekano i Mekelle mu murwa mukuru wa Tigray uherereye mu bilometero 50 uvuye muri Afar.

Igisirikare cya Leta ya Ethiopia giherutse gutangaza ubwacyo ko kirimo kwitegura kwinjira mu murwa mukuru wa Tigray kikarandura TPLF burundu.

@REBERO.CO.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *