Abatwara abantu kuri moto bo mu Majyaruguru biyemeje kuba bandebereho mu gukumira ibyaha

Abamotari bo mu ntara y’Amajyarugu nyuma yo kunengwa n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ko bagira uruhare mu kudakumira ibyaha bikomeje kwiyongera muri iyi ntara, biyemeje kwisubiraho mu kurwanya ibyaha batangira amakuru ku gihe.

Gutwara abucuruzi ba magendu n’ibiyobyabwenge bakambukiranya imipaka mu buryo butemewe n’amategeko, gutwara abajura babakura aho bibye cyangwa babatwaza ibyo bibye, ni bimwe mu byagarutsweho mu biganiro byahuje ubuyobozi bwa Polisi muri iyi ntara ndetse n’ubuyobozi bw’akarere hamwe n’abamotari bakorera mu turere 5 tuyigize.

Nyuma yo kugirwa inama n’ubuyobozi, abamotari bemeye amakosa ndetse biyemeza ko bagiye gukumira ibyaha bivuye inyuma.

Umuyobozi w’impuzamakoperative y’abamotari mu ntara y’Amajyarugu, Muberuka Safari avuga ko bagiye gukomeza ubukangurambaga mu gukumira ibyaha aho biva bikagera.

Muri ibi biganiro byahuje abamotari na Polisi n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, basabwe gukomeza kurwanya COVID-19 bitabira kwikingiza.

Umuyobozi wa Polisi mu ntara y’Amajyarugu, CSP Francis Muheto yasabye abamotari ubufatanye buhoraho mu gukomeza gukumira ibyaha.

Mu ntara y’Amajyarugu habarurwa koperative 15 z’abamotari zibumbiyemo abanyamuryango basaga 4000, aho abo bose basabwa gukomeza kurwanya ibyaha bicungira umutekano, batangira amakuru ku gihe kandi nabo birinda kunywa ibiyobyabwenge.

@REBERO.CO.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *