Abaturage ba Nyagatare–Kanyinya–Kagitumba barishimira ko imirimo yo gushyiramo kaburimbo yasubukuwe

Abaturage basanzwe bakoresha umuhanda Nyagatare–Kanyinya–Kagitumba wo mu karere ka Nyagatare, barishimira ko imirimo yo kuwukora hashyirwamo kaburimbo yasubukuwe bakaba bawitezweho koroshya ubuhahirane n’imigenderanire yabo n’abatuye mu bindi bice byaka karere.

Uyu muhanda Nyagatare-Kanyinya–Kagitumba ureshya n’ibirometero 38 ukora ku mirenge 4 y’Akarere ka Nyagatare ariyo Nyagatare, Rwempasha, Musheri na Matimba. 

N’ubusanzwe mu mateka y’aka gace, uyu muhanda wari uhari ariko ari uwigitaka kandi warangiritse cyane ku buryo nta kinyabiziga icyo aricyo cyose cyari kigishobora kuwucamo, bikaba byari bibabangamiye abaturage. 

Mu gukemura iki kibazo, muri Nzeri 2020 hatangiye imirimo yo kuwubaka bundi bushya ukanashyirwamo kaburimbo, gusa nyuma yaho gato imirimo yo kuwukora yaje gusubikwa igeze kuri 40%.

Kuri ubu ariko  imirimo yo gukora uyu muhanda yarasubukuwe ndetse igice kimwe cyawo cyagejejwemo iyo kaburimbo n’ahandi imirimo irarimbanije, akaba ari akanyamuneza ku baturage bawukoresha umunsi kuwundi.

Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen yemeza ko kuba uyu muhanda uhuza umujyi wa Nyagatare n’umupaka wa Kagitumba, witezweho byinshi kuko ngo uzatuma  ibikorwa by’ubucuruzi byiyongera, ndetse n’umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi ukazabona uko ugezwa ku isoko byoroshye.

Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka uyu muhanda izarangira mu mpera z’uyu mwaka, ukazatwara miliyari zisaga 9 z’amafaranga y’u Rwanda.

@REBERO.CO.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *