RDC-Butembo:Ingabo za Congo FARDC zashubije inyuma abarwanyi ku birindiro bya Kyambogho

Mu bitero bishya by’inyeshyamba za Mai-Mai mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu rishyira kuwa kane tariki ya 13 Mutarama bakaba bahitanye abantu 5 hafi yahoo basakira abantu Kyambogho usohotse mu mujyi wa Butembo ku muhanda Beni-Goma (Nord-Kivu).

Iki gitero kikaba cyabaye mu gihe abashinzwe gusaka imodoka zinyura kuri uyu muhanda bari mu kazi kabo ko kubaza ibyangombwa abanyura muri uyu muhanda.

Umuturage wabonye ibyo biba akaba yatanze ubuhamya byuko byagenze ko muri icyo gitondo yabonye imirambo ibiri yizo nyeshyamba nyuma yuko bari bamaze gutera.Ndetse avuga ko yabonye intwaro bataye munzira bahanga nyuma yo gusubizwa inyuma n’ingabo za FARDC.

Komanda w’imirwano mu gice cya Sokola 1, wemeje icyo gitero abinyujije ku muvugize we Anthony Mwalushay, yatangaje ko bahitanye izo nyeshyamba 4 hamwe n’undi umwe bafashe, naho ku ruhande rw’abayobozi baho bavuga ko haguye umupolisi umwe.

Umutekano wahise ugaruka ndetse n’umuhanda ukomeza kuba nyabagendwa nyuma y’amasaha makeya habaye icyo gitero nkuko byemejwe na Kapiteni Anthony Mwalushay.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *