Covid-19 – Tuniziya : Amasaha y’umukwabu y’ijoro ibyumweru bibiri bishobora kwongerwa

Kuri uyu wa gatatu Guverinoma ya Tuniziya yatangaje amasaha adasanzwe y’umukwabu y’ijoro guhera kuri uyu wa kane mu gihe cy’ibyumweru bibiri ,bizongerwa hakurikijwe imihindagurikire izatangazwa na minisiteri y’ubuzima.

Nyuma y’itangazo rya Minisitiri w’intebe Najla Bouden, uyu mukwabu uratangira guhera 22:00-05:00 za mu gitondo,mu rwego rwo kugabanya umuvuduko w’abandura coronavirus ndetse no kugabanya ikwirakwiza ryayo mu baturanyi.

Kandi Guverinoma yahagaritse aho abantu bahuriraga cyane cyane ahaberaga ibitaramo byo hanze cyangwa mu nzu zifunze,harimo n’imyidagaduro ndetse na Siporo, ibyari biteganijwe bikaba bisubitswe kugeza ubwo bizahabwa andi mabwiriza.

Ibi byemezo bikaba bigomba kugabanya ubwiyongere bya Covid-19 mu gihugu nyuma y’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 11 Mutarama 2022 hamwe na raporo y’ababishinzwe”.

Mu itangazo, Ibiro bya minisitiri w’Intebe birasaba ko amabwirizwa yatanzwe ajyanye no kwirinda agomba gushyirwa mu bikorwa n’inzego zose,abantu bakambara udupfukamunwa, bagahana intera ndetse ahafunze bagafungura amadirishya.

Guverinoma ikaba isaba ko hagomba gukurikizwa gahunda zimirimo kandi hakubahirizwa gukoreshwa ibyangombwa byuko wikingije, hagakomezwa ingamba zo gukangurira abantu gukomeza kwikingiza ndetse no gukomeza gutangaza no kurinda ukwiyongera kwa bandura.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *