Abamotari barasaba kuganira n’ubuyobozi aho gufatirwa imyanzuro

Abamotari bakorera mu mujyi wa Kigali bahagaritse akazi, basaba ubuyobozi ko bubanza kubatega amatwi kugira ngo baganire ku bibazo bahura nabyo mu kazi kabo.

Aba bamotari bose bahuriza hamwe ko bafite ikibazo cy’amafaranga batanga mu ikoreshwa rya mubazi kandi n’ubwishingizi bwa Moto buzamuka umunsi kuwundi.

Abamotari bakaba basaba ko kugira ngo bakomeze akazi kabo ubuyobozi bwabo bubanze bubatege amatwi kuko bifuza ko ibyo bibazo bafite byakemuka bagakomeza akazi kabo.

Bati “Twe ntabwo tugorana ariko bibaye byiza nuko twajya tubanza kuganirizwa ku bibazo bitugeraho, kuko ubu turi gukorera mu gihombo kubera mubazi twatangiye gukoresha aho ayo tubona ari make kuyo twakoreye uwo munsi”.

Bakomeza basobanura ko iyo bahabwa amakuru kuri mubazi mbere yo gutangira kuzikoresha kuko zidutwara amfaranga menshi twari kubifatira umwanzuro kandi tukabyemeranya twese.

abandi bamotari nabo bari kumwe na bagenzi babo bakomeje bagira bati “Tumaze kurambirwa kuko ubwishingizi bwa Moto bwarurijwe ni nkubwa rukururana, ikindi iyi mubazi tuzayishyura kugeza no kubana bacu nabo bakazayishyura ubu ntawe ukigurira ipantalo, Autorisation, ipatante, umusanzu w’ukwezi, uriya muzungu aratwishe“.

Usibye kuba ikibazo kibisembuye ari mubazi ariko ubundi hari n’ibindi bibazo byinshi bisanzwe biri mu mashyirahamwe dutangamo amafaranga buri munsi tutamenya ibyo akoreshwa.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *