NESA iratangaza ko Gusubira ku mashuri birarangira uyu munsi

Igikorwa cyo gusubiza abana ku mashuri cyatangiye tariki ya 9 Mutarama kirasozwa uyu munsi tariki ya 12 Mutarama 2022, ni igikorwa cyagenze neza nkuko bitangazwa n’impande zombi haba ku ruhande rwa NESA ndetse no ku ruhande rw’ababyeyi baherekeza abana.

Ubwo basozaga igihembwe abana bavaga ku bigo bigaho bagahurira muri Kaminuza ya ULK ku gisozi bityo bakerekeza aho bataha, ubu ubwo basubiraga ku mashuri batangiye igihembwe cya kabiri barahurizwa kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo aho bafata imodoka zibasubiza ku bigo bigamo.

Umwe mu bashoferi twaganiriye yadutangarije ko gutwara abanyeshuri kuri ubu buryo aribyo byiza kuko mbere wasangaga umwana yinyurira munzira rimwe na rimwe akabeshya ababyeyi ko yabuze imodoka.

Agira ati “Ubu nta mwana dusiga munzira tubageza ku bigo by’amashuri kandi kuza bambaye imyenda y’ishuri ndetse n’ababyeyi babo bakabageza aho bahagurukira ariko ntibinjire aho abana bafatira imodoka bituma abana bagenda neza kuko iyo yinjiye asanga abamuha tike imugeza ku ishuri, ikindi ubu nta mwana ukibwa kuko babatandukanije n’abandi bagenzi”.

Iki gikorwa cyo gusubiza abana cyahuriweho na minisiteri y’uburezi na NESA hamwe n’abafatanyabikorwa bayo barimo Polisi y’igihugu, ikigo cy’igihugu ngenzuramikorere (RURA) hamwe n’uturere twose ndetse n’umujyi wa Kigali.

Kavutse Vianney umukozi muri NESA ushinzwe ireme ry’uburezi mu gihugu ariko muri iryo reme ry’uburezi akaba ari naho bashinzwe gukurikirana uko abana bataha bajya mu biruhuko cyangwa se basubira ku mashuri gutangira igihembwe.

Agira ati “Ubu twamaze kurangiza kujyana abanyeshuri hafi y’intara zose uyu munsi akaba aribwo turangiza kujyana aba banyeshuri,hari abanyeshuri baza ku munsi tutabahaye ariko ntabwo tubasubizayo ahubwo tubashakira uko bagenda dufatanije n’abatwara abagenzi tugahamagarayo bakatwoherereza imodoka ibatwara”.

Yakomeje asaba ababyeyi kujya bubahiriza gahunda yatanzwe na NESA kuko iyo abana baje bakererewe nubwo tubohereza ariko baba batuvangiye cyangwa ugasanga abana baza ku munsi utari uwabo, ariko muri rusange byagenze neza kuko ibyo tubona bituruka ku bigo nuko abana bageze ku mashuri neza.

Ku cyumweru tariki ya 9 Mutarama abanyeshuri batwawe basubira ku mushuri hafi ibihumbi bitanu birengaho bake, naho kuwa mbere nabwo hagiye abanyeshuri barenga ibihumbi bitatu kuwa kabiri hagiye ibihumbi icumi uyu munsi kuko ari uwanyu twiteguye gutwara benshi.

Ibintu byose biba biteguwe neza kuko niyo bibaye ngombwa ko hari abana bagera Kigali bwije hari ibigo twateguye bishobora kubacumbikira kuburyo bashobora gukomeza urugendo bukeye, nkubu kuri uyu wa kabiri hari abana bagera ku 108 twacumbikiye bakomeza urugendo uyu munsi ku buryo twizera ko bageze ku ishuri amahoro.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *