Igikombe cy’Africa muri Cameroon uyu munsi kiratangira

Igikombe cy’amakipe y’Igihugu y’Afurika 2021 kiratangira uyu munsi, kizarangira tariki ya 6 Gashyantare 2022, amakipe yose yamaze kugera muri Cameroon, iki gikombe kirabimburirwa n;ibirori byo kugitangiza bitangira sa kumi n’ebyiri.

Ku ruhande rw’ikipe y’igihugu ya Ethiopia umutoza na Kapiteni balaba bavuga ko biteguye neza kandi mu bihe byiza nubwo twari duhangayikishijwe n’intambara yaberaga mu gihugu cyacu ariko tugiye gukina iyo ntambara yarahagaze.

Umutoza Wubetu Abate na Kapiteni we Getaneh Kebede bagarutse ku gihe kinini cyari gishize batitabira iki gikombe ariko bahuriza hamwe ko intego ari ukwitwara neza bahereye ku mukino ubanza batangiriraho.

Bagize bati “Dufite impano zihagije zatumye tugera muri iki gikombe kandi twiteguye gutanga ibyo dufite byose muri iri rushanwa naho Kebede nawe atangaza ko yaherukaga muri iri rushanwa muri 2013 cyakora twariteguye neza kandi tuzakora ibishoboka byose twitware neza“.

Ikipe y”Igihugu ya Cape Vert Blue Sharkes ahantu heza yageze muri iki gikombe cy’Afurika ni muri 2013 ubwo yagarukiraga muri 1/4 ubu ikaba igarukanye ingamba nshyashya kuko biteguye neza.

Umutoza wumgirijeHumberto Battencourt hamwe na Kapiteni we Dos Santos Tavares (Stopira) myugariro abanyarwanda baramwumvise kuko twari mu itsinda rimwe baratangaza uko bitegyre muri iyi mikino.

Bagira bati “Twagerageje gukora ibyo dushoboye byose kugira ngo tuzitware neza birazi ko turi mu itsinda rimwe n’ikipe yakiriye iki gikombe, ariko twitegura uwo tugiye guhura nawe mbere yuko dutekereza kuzindi, Dos Santos nawe ati twiteguye gukina umupira mwiza kandi twizeye kuzagera kure hashimishije kandi tuzubaha abo tuzahura nabo nk’amakipe akomeye“.

Ni umukino uri bufungure irushanwa ubera kuri Stade ya Olembe muri Capital ya Cameroon i Yaounde hanyuma ukaza gufungurwa n’umukino w’ irushanwa uhuza igihugu cyakiriye Cameroon na Burukina faso aho bose bavuze ko biteguye ku masaha ya saa kumi n’ebyiri ukaza gukurirwa ku isaha ya saa tatu uhuza Ethiopia na Cape vert.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *