Abahungiye mu gihugu cy’Uburundi urukingo rwa Covid-19 bagaruwe mu Rwanda

Abanyarwanda 9 bagizwe n’abantu bakuru 6 hamwe n’abana 3 bagaruwe mu Rwanda aho bagejejwe ku mupaka wa Kanyaru yepfo, aho u Rwanda rugabana n’Uburundi unyuze mu Ntara ya Ngozi.

Abantu umunani muri abo bari bahunze urukingo rwa Covid-19 rurimo gutangwa mu Rwanda bari bamaze icyumweru, bivugwa ko bari banyuze mu rufunzo rw’Akanyaru batungukira mu mutumba wa Nyakarama muri Komini ya Bugabira mu Ntara ya Kirundo. Naho undi yari yajyanye n’Abarundi bahungutse yiyita Umurundi akaba yari yamaze no kubona indangamuntu yo muri Komini ya Ntega.

Eric Nduwayezu, umuyobozi mu biro bya Burugumesitiri wa Kirundo wabaherekeje yagize ati “Kubashyikiriza abayobozi b’Igihugu cyabo biri muri gahunda twihaye yo guhanahana abantu baba bahunze amategeko y’igihugu cyabo cyangwa abakoze ibyaha iwabo”.

Yashoje avuga ko bakiriwe neza n’abayobozi bashinzwe umutekano, mu gihe bo bavuga ko batwawe ku ngufu kuko kugeza ubu batemera gukingirwa, uwo muyobozi akaba yabahumurije ko ntawe uzakingirwa ku ngufu n’ubwo hari ibyo batazabona abandi barimo kubona.

Ubwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yasuraga abaturage mu Karere ka Rubavu yasabye abaturage ko ntawe bazakingira ku ngufu ariko nabo bamerewe kwanduza abamaze gukingirwa ku bushake bwabo.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *