Qatar Nasser Al-Attiyah yatsinze Rally Dakar Prologue

Ni umukino w’isiganwa ry’imodoka wabereye Jeddah umunya Qatar Nasser Al-Attiyah yegukanye imbanziriza rushanwa hagati ya Jeddah na Ha’il, mu gihe mu rundi rwego umunya Australia Daniel Sander ariwe watsinze mu gutwara Moto.

Igice cya kabiri cyo kurifungura kizaba kuri iki cyumweru ari nabwo bazarisoza tariki ya 14 Mutarama 2022, ariko umufaransa PhilippeBoutron akaba yagiye kubagwa nyuma yo kuvunikira muri iri rushanwa akaba yoherejwe mu gihugu iwabo.

Boutron iyi mvune ikaba yaraturutse ku mpanuka yakoze ubwo yagongaga abantu batanu ku wa gatatu ushize. Umuyobozi w’irushanwa David Castera yatangarije ikinyamakuru cya France Info ko Boutron yari yiteguye guhatanira Dakar rally ku nshuro ya cyenda, kandi akaba ari n’umuyobozi w’ikipe y’umupira w’amaguru ya Orlean.

Agira ati “Uko yari ameze n’ibihe yarimo byatumye tumucyura muri France kugira ngo yitabweho”. Nkuko bitangazwa Amaury wateguye.

Minisitiri w’ubutegetsi wa Saudi yatangaje ko igipolisi cya Saudia cyahise kijya ahabereye impanuka kugira ngo gitangire iperereza kucyateye iyo mpanuka.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *