Month: January 2022

Abanyamuryango ba Toha-Kabuga bemerewe Cana rumwe ntibarazibona bose

Abanyamuryango ba Toha-Kabuga bemerewe Cana rumwe ntibarazibona bose

Amakuru, IBIDUKIKIJE, RWANDA
Mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije no kurwanya iyangizwa ry’imisozi miremire ya Gicumbi itembanwa n’isuri,GGGI ifatanije na Fonerwa binyuze mu mushinga Green Gicumbi barimo gusazura amashyamba muri ako karere. Ishyamba rya Koperative Toha-Kabuga ntabwo amazi avamo acyangiza imirima y'icyayi n'umuhanda Ni muri gahunda yo kubungabunga amashyamba barwanya imihindagurikire y’ikirere n’ibihe, uyu mushinga ukaba ukangurira ukanafasha ba nyir’ishyamba naya Leta kuyasazura,ku buryo umusaruro wayo urushaho kwiyongera, ndetse no gutanga umwuka mwiza kubayaturiye. Umushinga Green Gicumbi ukorera mu mirenge 9 ariyo: Mukarange,Cyumba,Rushaki,Byumba, Bwisige,Shangasha, Manyagiro, Rubaya, Kaniga. Mu nkingi uyu mushinga wubakiyeho kandi ukorera muri iyi mirenge harimo uw’ imicungire irambye y
Perezida Kagame yageneye inkunga abaturage basenyewe n’ibiza muri Gisagara bayishyikirizwa na Dr Iyamuremye Augustin

Perezida Kagame yageneye inkunga abaturage basenyewe n’ibiza muri Gisagara bayishyikirizwa na Dr Iyamuremye Augustin

Amakuru, RWANDA, UBUZIMA
Abaturage bo mu karere ka Gisagara mu Murenge wa Save baherutse kwibasira n'imvura yari irimo umuyaga mwinshi n'urubura, baravuga ko kuba Perezida wa Sena y'u Rwanda yabasuye akabagezaho inkunga Perezida wa Republika Paul Kagame yabageneye ku giti cye, bibagaragariza ko leta ibari hafi mu bibazo bagize. Ibi biza byatwaye ubuzima bw'umuturage umwe, hanangirika inzu 100 mu buryo bunyuranye mu tugari twa Zivu, Shyanda na Munazi mu Murenge wa Save.  Ni ibiza byaturutse ku mvura yarimo umuyaga mwinshi n'urubura yaguye ku mugoroba wo ku wa kane tariki 20, byanangije kandi n'imirima y'abaturage bagera ku 2000. Perezida wa Sena y'u Rwanda, Dr Iyamuremye Augustin wasuye aba baturage, avuga ko yaje nk'uvuka muri uyu murenge wa Save ariko anazanye ubutumwa bwa perezida wa Republika...
Ibikorwaremezo bifite agaciro karenga miliyoni 80 Frw nibyo byatashywe muri nyagatare

Ibikorwaremezo bifite agaciro karenga miliyoni 80 Frw nibyo byatashywe muri nyagatare

Amakuru, RWANDA, UBUKUNGU
Mu Murenge wa Gatunda mu karere ka Nyagatare, hatashywe isoko rya kijyambere hamwe n’ibyumba by’amashuri byose hamwe bifite agaciro ka miliyoni 83 Frw z'amafaranga y’u Rwanda.  Abaturage bubakiwe ibi bikorwaremezo barabyishimiye cyane bavuga ko ubu ari uburyo bwo kubazanira iterambere. Haherewe ku isoko rya kijyambere ryatashywe, ryubatse mu kagari ka Nyamikamba rikaba rifite imyanya yo gucururizamo 37 yakira abacuruzi 37 kandi bubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19 mu guhana intera.  Abaturage bo mu tugari twa Nyamikamba, Nyarurema na Nyamirembe  two muri uyu murenge wa Gatunda ni bamwe mu bagomba gukoresha iri soko ryuzuye ritwaye miliyoni 48 Frw. Muri uyu murenge wa Gatunda kandi hanubatswe ibyumba by'amashuri 4 mu kagari ka Nyarurema byuzuye bity
Paul Biya stadium iri mu murwa mukuru Yaoundé yaguyeho abantu

Paul Biya stadium iri mu murwa mukuru Yaoundé yaguyeho abantu

Amakuru, IMIKINO, MU MAHANGA
Abantu umunani biravugwa ko bapfuye naho ababarirwa muri mirongo bagakomereka mu mubyigano hanze ya stade mu gikombe cya Africa cy'ibihugu muri Cameroun. René Emmanuel Sadi umuvugizi wa leta ya Cameroun yasohoye itangazo rivuga ko hapfuye abantu umunani naho abakomeretse ari 37, muri bo barindwi bakomeretse bikomeye. Amashusho yerekana abafana b'umupira babyigana cyane mu kwinjira kuri Paul Biya stadium iri mu murwa mukuru Yaoundé ahari hagiye kubera umukino wa 1/8. Umwana umwe ari mu bapfuye, nk'uko byatangajwe na raporo ya minisiteri y'ubuzima yabonywe n'ibiro ntaramakuru AFP. Undi muntu avuga ko hari umubare utari muto w'abana batakaje ubwenge. Iyi stade ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 60,000 ariko kubera amabwiriza yo kwirinda Covid bitegetswe ko itagomba kuren
Imirwano yongeye kubura hagati y’Ingabo za Ethiopia na TPLF izishinja kuyishotora

Imirwano yongeye kubura hagati y’Ingabo za Ethiopia na TPLF izishinja kuyishotora

Amakuru, MU MAHANGA, POLITIQUE
Inyeshyamba z’ishyaka rya TPLF riyoboye Intara ya Tigray, ziravuga ko ku wa Kabiri zashotowe n’Ingabo za Ethiopia bikaba ngombwa ko zigaba igitero ku ngabo za leta mu Ntara ya Afar. TPLF ivuga ko mu gitondo cyo ku wa Mbere abarwanyi bayo bahanganye n’abarwanyi bo mu Ntara ya Afar bashyigikiwe na Leta ya Ethiopia. Uyu mutwe watangaje ko abarwanyi bawo nta mugambi bafite wo kuguma mu Ntara ya Afar ndetse utifuza ko intambara zakongera kwaduka. Hari hashize ukwezi kurenga TPLF itangaje ko yakuye abarwanyi bayo mu ntara za Afar na Amhara ahatangiriye intambara yahuje inyeshyamba na Leta ya Ethiopia mu Kwakira 2020 nk’uko iyi nkuru dukesha VOA ivuga. Kuvana ingabo zayo muri iyi ntara byari byatanze icyizere cy’uko intambara igiye guhagaragara ariko siko byagenze. TPLF iv
ikipe ya Interfoce FC yo mu cyiciro cya kabiri yakinnye n’urubyiruko rugororerwa Iwawa  banasabwe kugira impinduka mu iterambere ry’Igihugu

ikipe ya Interfoce FC yo mu cyiciro cya kabiri yakinnye n’urubyiruko rugororerwa Iwawa banasabwe kugira impinduka mu iterambere ry’Igihugu

Amakuru, IMIKINO, RWANDA
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Mutarama 2022 Umuyobozi w'ishami rya Polisi rishirwe imikoranire n’abaturage n'izindi nzego, Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo yasuye abagororerwa mu kigo cya Iwawa giherereye mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Boneza.  Yabasabye kubyaza umusaruro amasomo bamazemo amezi 9.   Yabasabye ko ayo masomo yazababera umusemburo w'impinduka mu iterambere rirambye, haba      kuri bo, imiryango yabo ndetsen’Igihugu muri rusange. CP Bruce Munyambo yabwiye aba bantu 1,585 biganjemo  urubyiruko ko igihe bamaze bahugurirwa kureka imyitwarire ibangamye no kwiga imyuga itandukanye gikwiye kubabera impinduka mu mitekerereze iboneye no mu iterambere aho guhora mu makosa.Yagize ati” Igihe mwataye mu myitwarire mibi irim
Polisi yahuguye abakozi bo muri Intare Arena ku gukumira inkongi

Polisi yahuguye abakozi bo muri Intare Arena ku gukumira inkongi

Amakuru, RWANDA, UMUTEKANO
Ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi (FRB) bahuguye abakozi 76 bakora imirimo itandukanye mu isosiyete ishinzwe kureberera inyubako ya Intare Arena iherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Rusororo. Yari amahugurwa y’umunsi umwe agamije guhugura aba bakozi uko bakumira inkongi y’umuriro n’uko bakwitabara iramutse ibaye. Hifashishijwe ibikoresho by’imfashanyigisho nk’amasafuriya, Gaze yo gutekesha,ikiringiti gitose, umucanga, za kizimyamuriro,…. Aba bakozi beretswe uko bakwitabara igihe habaye inkongi haba ku kazi no mu ngo aho bataha.Iribagiza Claire ni Umuyobozi wa sosiyete  INTARE ARENA INVESTMENT, yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yarumvise ubusabe bwo kuboherereza abapolisi bo mu ishami rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi bakaza guhugura abakozi. Yavuz
General Abel Kandiho washyirwaga mu majwi n’u Rwanda yajyanywe gukorera muri Sudan yepfo

General Abel Kandiho washyirwaga mu majwi n’u Rwanda yajyanywe gukorera muri Sudan yepfo

Amakuru, MU MAHANGA, POLITIQUE
Perezida Yoweli Kaguta Museveni yavanye ku mwanya w’umuyobozi w’urweo rw’ubutasi CMI Maj. Gen Abel Kandiho amujyana muri Sudan y’epfo kuba intumwa idasanzwe ya perezida Ibinyamakuru muri Uganda byanditse ko General Kandiho avanwe kuri uyu mwanya bitunguranye nyuma y’uruzinduko rwa Lt General Muhoozi KAINERUGABA mu Rwanda General Kandiho yakunze gushyirwa mu majwi n’u Rwanda ko ariwe uhagarariye ibikorwa by’ihohoterwa n’iyicarubozo kubanyarwanda baba muri Uganda Uyu musirikare mukuru kandi yakunze gushinjwa n’u Rwanda kuba icyambu cy’abarwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda mu mirwe ya RNC akabaha umwanya muri Uganda. General kandio yasimbuwe kuri uyu mwanya na Maj Gen James Birungi. Ikinyamakuru Daily Monitor cyanditse ko kitabashije kumenya neza niba ikurwaho rya general Kan
Paul Biya stadium iri mu murwa mukuru Yaoundé yaguyeho abantu

Paul Biya stadium iri mu murwa mukuru Yaoundé yaguyeho abantu

Uncategorized
Abantu umunani biravugwa ko bapfuye naho ababarirwa muri mirongo bagakomereka mu mubyigano hanze ya stade mu gikombe cya Africa cy'ibihugu muri Cameroun. Bageragejwe kwongererwa umwuka biranga René Emmanuel Sadi umuvugizi wa leta ya Cameroun yasohoye itangazo rivuga ko hapfuye abantu umunani naho abakomeretse ari 37, muri bo barindwi bakomeretse bikomeye. Amashusho yerekana abafana b'umupira babyigana cyane mu kwinjira kuri Paul Biya stadium iri mu murwa mukuru Yaoundé ahari hagiye kubera umukino wa 1/8. Umwana umwe ari mu bapfuye, nk'uko byatangajwe na raporo ya minisiteri y'ubuzima yabonywe n'ibiro ntaramakuru AFP. Undi muntu avuga ko hari umubare utari muto w'abana batakaje ubwenge. Iyi stade ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 60,000 ariko kubera amabwiriza yo kwirinda
Umushinga Green Gicumbi uteganya kubakira imiryango 200 amazu yo guturamo

Umushinga Green Gicumbi uteganya kubakira imiryango 200 amazu yo guturamo

Amakuru, IBIDUKIKIJE, RWANDA
Mu rwego rwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no gutuza neza abaturage batuye mu manegeka mu misozi miremire ya Gicumbi, umushinga wa Green Gicumbi watangiye kubakira imiryango 40 amazu yo guturamo azahangana n’imihindagurikire y’ibihe. Imiryango igomba kwuzatuza muri uyu mudugudu ni abari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri kandi bakaba badafite ubushobozi bwo kwikura mu manegeka,babonetse binyuze mu nzego z’ibanze hamwe n’inteko z’abaturage. Mu nyigo zakozwe nuko abatuzwa mu mudugudu bavaga kure y’ibikorwa bibabeshaho, ariko abo tuzatuza hano ni abatuye hano hafi, muri aka kagati ka Nyamiya, muri Gishambashayo iri hano hafi ndetse na Gihanga muri uyu murenge wa Rubaya. Ni ukuvuga ko nta muntu uzakora urugendo rw’ibirometero hagati ya 3 na 4 ajya mu bikorwa bye. Iyo hubak