Abatuye Umujyi wa Kigali bavuga ko hatagize igikorwa ngo abaturage bubahirize amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID19, ubwiyongere buri kugaragara muri iyi minsi bwatuma uyu mujyi usubira muri gahunda ya Guma mu rugo.

Ahahurira abantu benshi nko ku masoko,muri za gare ndetse no mu nsinsiro ni ho usanga bamwe mu batuye uyu Nujyi wa Kigali barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID19.
Bamwe mu batuye uyu mujyi bavuga ko ubwiyongere bw’iki cyorezo buri kugaragara bubateye impungenge ku buryo bushobora gutuma basubira muri gahunda ya guma mu rugo.
Inzego z’ibanze na zo zakajije umurego mu guhanga udushya dutuma amabwiriza yo kwirinda COVID19 hubahirizwa.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa arasaba abatuye uyu mujyi guhindura imyitwarire kuko ubwandu bwa COVID19 bwarushijeho kuzamuka. Bityo ibikorwa byari biteganijwe byo guturitsa urufaya rw’urumuri (fireworks) birahagaritswe.
@Rebero.co.rw