Omicron: Umunsi umwe u Rwanda rwatangaje abanduye bashya barenga 1000

Tariki 30 Ukuboza Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda yatangaje ko abantu bashya 1,488 bahwanye na 6,1% ari bo banduye Covid-19 ku wa kane, bakaba bakomeje kwiyongera kuva haboneka ubwoko bushya bwa coronavirus yihinduranyije bwa Omicron.

Biyongereyeho abarenga 1000 ku banduye bashya 998 u Rwanda rwari rwatangaje ku munsi wabanje.

Umurwa mukuru Kigali ni wo wihariye umubare munini, ahabonetse abanduye bashya 764. Uturere two mu majyepfo Huye n’Amajyaruguru Musanze dufite abanduye 96 mu gihe akarere ka Rusizi kagize 108 banduye bashya mu Rwanda.

Kuva ku itariki ya 14 y’uku kwezi kwa cumi na kabiri ubwo u Rwanda rwatangazaga ko mu gihugu habonetse abantu ba mbere banduye ubwoko bushya bwa Omicron bwandura cyane kandi byihuse kurushaho, imibare yakomeje kwiyongera umunsi ku munsi.

Kuri iyo tariki abanduye bashya mu gihugu bari 50 (bangana na 0.5%) – babonetse mu mujyi wa Kigali no mu tundi turere dutanu – mu gihe mu minsi irindwi yari ishize icyo gihe bari 314, bangana na 0.3%.

Imibare mishya ya minisiteri y’ubuzima yerekana ko abo banduye mu masaha 24 ashize bangana na 6.1%, mu gihe mu minsi irindwi ishize abanduye bose hamwe ari 7,388 – bangana na 5,4%.

Ubushakashatsi bugaragaza ko ubu bwoko bushya bwa Covid bufite ubukana bworoheje ugereranyije n’ubwa Delta, abanduye Omicron bakaba bashobora kugira ibyago biri ku kigero cyo hasi ho 30% kugeza kuri 70% byo gushyirwa mu bitaro.

Ariko muri iki cyumweru ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) ryaburiye ko kwiyongera kw’ubwandu bishobora gutuma inzego z’ubuvuzi zigera hafi ku kunanirwa gutanga serivisi, kandi ko ibyago bitejwe na Omicron biracyari hejuru cyane.

Mu yindi ngamba yo guhangana n’ubu bwandu bushya, u Rwanda rwagabanyije igihe cy’amezi atandatu byari bisanzwe bifata kugira ngo uwakingiwe byuzuye abone urukingo rwo gushimangira, rugishyira ku mezi atatu.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *