Hakenewe kongerwa imbaraga mu kugenzura ruswa ivugwa mu nzego z’uburezi.

Mu bushakashatsi bwakozwe n’umuryango urwanya ruswa n’akarengane Transparancy International Rwanda bwagaragaje ko muri Minisiteri y’Uburezi harimo ruswa mu gushyira mu myanya abarimu ndetse no guhindurira abanyeshuri ibigo. uyu muryango usaba inzego zibishinzwe kongera imbaraga mu kubigenzura.

Ku ruhande rwa Minisiteri y’uburezi ivuga ko yamenye iki kibazo maze ikirwanya binyuze mu kwigisha abanyeshuri ndetse n’abarezi ububi bwa Ruswa hagamijwe kuyikumira no kuyirwanya.

Muri ubu bushakashatsi bushyirwa ahagaragara buri mwaka, Rwanda Bribery index, muri uyu mwaka bwagaragaje ko minisiteri y’uburezi iza mu bigo bitanga servisi zamunzwe na ruswa.

Uyu muryango ugaragaza ko uyu mwaka byaturutse ku barimu bamwe bahabwa akazi kure y’aho basanzwe batuye bityo bagahitamo gutanga ruswa ngo bagindurirwe bahabwe hafi.
Ibi kandi byiyongeraho na bamwe mu babyeyi baba bafite abana bagahabwa ibigo bazigaho ariko bagasanga biri kure maze bagahitamo gutanga ruswa ngo abana babo bigire hafi y’aho bavuka.

Marie Immaculee Ingabire ; umuyobozi w’uyu muryango yatangaje ko

“Urebye ukuntu baburagije abana ndetse n’abarimu babohereza mu bigo, amashuli cyangwa batanga na Transfers ni ibintu bitanga icyuho cya ruswa mu buryo bugarararira buri wese. Erega hari n’abayitanze, nonese bafata umwana wawe urangije umwaka wa gatandatu w’amashuli abanza bakamuvana I Kigali bakamwohereza I Rusizi wagize ngo wakwemera ko ajyayo ?”


Ingabire asaba inzego zishinzwe uburezi kongera igenzura mu rwego rwo guhangana na ruswa ibuvugwamo, ati : “Turasaba minisiteri y’Uburezi ko urwego rwa inspection irwongeramo imbaraga rukaba urwego rufite imbaraga kandi rubasha kugenzura mu gihugu hose, kuko ni urwego rurimo intege nkeya cyane pe.”

Iyi ruswa ivugwa mu burezi bw’u Rwanda, Minisiteri y’uburezi ivuga ko yayimenye ariko ikayifatira ingamba. Rose Baguma ushinzwe igenamigambi mur’iyi minisiteri yatangaje ko

” Natwe ubwacu tugenda tureba ese harabura iki ? bimeze bite ? Ni gute twarandura umuco nka ruswa nto ariko hari n’indi index igaragaza ruswa ari nini wenda itaravuzwe, tukakirebera kandi yaba mu banyeshuli no mu barezi. Twagiye dushyiraho amasomo n’insanganyamatsiko bya anti-corruption ahantu hatandukanye atari ukuvuga ngo niryo somo ubwaryo abanyeshuli ba P1, P2 cyangwa P3 … bagomba kwiga isomo rya … ariko rigenda rishyirwa ahantu hatandukanye.”


Ku ruhande rw’abarimu, Baguma avuga ko hari amahugurwa bagiye bahabwa ariko ugasanga ziri cyane mu by’imyigishirize n’ibindi byose bakoresha ariko “kuko ntawe utanga icyo adafite aba nibo barezi bacu.”

Imibare y’ubu bushakashatsi bw’uyu muryango urwanya ruswa n’akarenga bw’uyu mwaka, igaragaza ko servisi zagaragayemo ibyuho bya ruswa binyuze mu kigo cy’igihugu gishinzwe uburezi REB, ishyira izi nzego z’uburezi ku mwanya wa gatatu, kuko iri ku gipimo cyo 55%.

@REBERO.CO.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *