Mu bakinnyi umutoza w’ikipe y’Igihugu yahamagaye bazakina na Guinea harimo abakinnyi bashya

Ku wa 29 Ukuboza 2021 ,Umutoza w’ikipe y’Igihugu Amavubi  Mashami Vincent, yahamagaye abakinnyi 26 bagomba gukina imikino ibiri ya gicuti na Guinea mu ntangiriro za Mutarama 2022. Amasura mashya  niyo yiganje mu bakinnyi bahamagawe bakina imbere mu gihugu ndetse n’abakinnyi bashya bakina hanze yacyo.

Ikipe y’igihugu ya Guinea nyuma yo guhabwa ibendera n’Umukuru w’Igihugu Col Dumbian mu rwego rwo kwitegura igikombe cya Afurika ndetse akanabasaba ko bagomba kuzazana igikombe cya CAN 2021, bitakunda bagasubiza ayo batanze mu kucyitegura, iyi kipe ikaba yarageze mu Rwanda aho izakina n’Amavubi imikino ibiri mbere yo kwerekeza muri Cameroon.

Abakinnyi bahamagawe:

Abanyezamu: Ishimwe Pierre (APR FC), Hakizimana Adolphe(Rayon Sports), Ntwali Fiacre (As Kigali).

Ba myugariro: Serumogo Ally, Nkubana Marc(Gasogi United), Niyomugabo Claude (APR FC), Rutanga Eric(Police FC), Usengimana Faustin (Police FC), Ngendahimana Eric (Kiyovu Sports), Niyigena Clement(Rayon Sports), Ndayishimiye Thierry(Kiyovu Sports), Buregeya Prince(APR FC).

Abakina hagati: Ruboneka Jean Bosco(APR FC), Nishimwe Blaise (Rayon Sports), Muhire Kevin (Rayon Sports), Mugisha Bonheur(APR FC), Benedata Janvier (Kiyovu Sports), Hakizimana Muhadjili(Police Fc), Joeffrey Renne Assoumani (Hillerodfodbold).

Ba rutahizamu: Sugira Ernest(AS Kigali), Usegimana Danny(Police FC), Mugunga Yves(APR FC), Byiringiro Lague(APR FC), Mugenzi Cedric (Kiyovu Sports), Muhozi Fred(Espoir FC).

Muri abo bakinnyi 26 Mashami Vincent yahamagaye hagaragayemo abakinnyi barindwi bahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu nkuru barimo Muhozi Fred uturuka muri Espoir FC, umunyezamu Hakizimana Adolphe uturuka  mu ikipe ya Rayon Sports, myugariro wa Kiyovu Sports Ndayishimiye Thierry, Joeffrey Renne Assumani wa Hillerodfodbold yo mu cyiciro cya kabiri muri Danemark, uri mu biruhuko mu Rwanda.Hari na Mugisha Bonheur wa APR FC, Mugenzi Cedric wa Kiyovu Sports ndetse n’umunyezamu Ishimwe Pierre wa APR FC.

Mu mikino y’igikombe cya Afurika (CAN), ikipe ya Guinea (Syli Nationale) iri mu itsinda rya B hamwe na Senegal, Zimbabwe na Malawi.

Mu mikino ibiri iyi kipe ya Guinea Syli Nationale iteganya gukina, umukino wa mbere w’u Rwanda na Guinea wari uteganyijwe ku itariki 02 Mutarama 2022 wimuriwe ku itariki 03 Mutarama 2022.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *