Leta ya Niger yahaye iminsi irindwi Abanyarwanda umunani ngo babe bavuye ku butaka bwayo nyuma yo kwimurirwa muri icyo gihugu mu ntangiriro y’uku kwezi ku bwumvikane n’umuryango w’abibumbye (ONU/UN).

Barimo abasanzwe ari abere naho abandi barangije igifungo cyabo muri gereza y’icyahoze ari urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR/TPIR) i Arusha muri Tanzania.
Abo ni Protais Zigiranyirazo, François-Xavier Nzuwonemeye, Alphonse Nteziryayo, Tharcisse Muvunyi, André Ntagerura, Anatole Nsengiyumva, Prosper Mugiraneza na Innocent Sagahutu. Bahoze mu myanya yo hejuru mu butegetsi no mu gisirikare mu Rwanda mbere no mu gihe cya jenoside.
Bari boherejwe i Niamey mu murwa mukuru wa Niger hakurikijwe amasezerano iki gihugu cyagiranye na ONU mu kwezi kwa cumi na kumwe, nyuma yo kumara imyaka bacumbikiwe na ONU i Arusha.
Itangazo ryo ku itariki ya 27 y’uku kwezi rya minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ya Niger, BBC Gahuzamiryango yaboneye kopi, rivuga ko “ku mpamvu za dipolomasi [umubano n’amahanga]”, abo “birukanwe burundu ku butaka bwa Niger harimo no kubuzwa mu buryo buhoraho kuhaba”.
Ku itariki ya 13 y’uku kwezi kwa cumi na kabiri, Ambasaderi w’u Rwanda muri ONU Valentine Rugwabiza yabwiye akanama k’umutekano ka ONU ko “Rutunguwe no kuba rutaramenyeshejwe na Niger cyangwa urwego rwasigaye rurangiza imirimo yasizwe na ICTR, ibyo kwimurirwa muri Niger kw’Abanyarwanda 8 mu 9 bari bari i Arusha“.
Madamu Rugwabiza akomeza avuga ko yasabye ko u Rwanda ruhabwa umucyo ku buryo bimuriwemo muri Niger, uko bazahaba n’uzatanga amafaranga yo kubabeshaho.
Agira ati “Twizeye ko Niger izakora inshingano yayo yo gutuma nta n’umwe muri abo bantu 9 ukoresha ubutaka bwayo mu bikorwa byo guhungabanya umutekano byagize uruhare mu mutekano mucye no kutagira ituze kw’akarere k’ibiyaga bigari mu gihe cy’imyaka za mirongo ishize“.
ONU nta cyo irasubiza ku busabe bwo kugira icyo ivuga ku cyemezo cya Niger. Gusa, Innocent Sagahutu yatangaje ko nta handi hantu bafite ho kwerekeza kuko nta byangombwa bafite, kandi ko muri iki gihe we na bagenzi be badashaka gusubira mu Rwanda.
Amasezerano hagati ya ONU na leta ya Niger, yashyizweho umukono ku itariki ya 15 y’ukwezi kwa cumi na kumwe uyu mwaka.
Agaragaza ko muri abo barebwa na yo hiyongeraho na Jérôme-Clément Bicamumpaka, wabaye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda muri leta yiswe iy’abatabazi mu 1994.
Aya masezerano ateganya ko Niger ibaha ibyangombwa bibaranga nk’abatuye igihugu mu buryo buhoraho. Buri muntu muri bo, ONU ikamuha amafaranga y’inshuro imwe yo kumutunga angana n’amadolari y’Amerika 10,000 (agera kuri miliyoni 10 mu mafaranga y’u Rwanda). ONU kandi ikabarihira amafaranga y’icumbi yo mu mwaka wabo wa mbere muri Niger, nyuma yaho bakazajya bimenya.
Muri ayo masezerano hanagaragaramo ko leta ya Niger “Itoherereza cyangwa ngo isubize mu bundi buryo ubwo ari bwo bwose abantu barekuwe [bavugwa muri aya masezerano] cyangwa babaye abere u Rwanda cyangwa iyindi Leta” ngo babe baburanishwa ku byaha nk’ibyo baburanishijwe muri ICTR.
@Rebero.co.rw