Uyu abamukunda bahimbaga ‘The Arch’ (impine ya Archbishop, bivuze Musenyeri mukuru), Tutu yahitaga yiranga, mu makanzu ye y’idini yo mu ibara rya Roza, uburyo yabaga yishimye n’ukuntu hafi buri gihe cyose yabaga amwenyura.

Ntiyagiraga ubwoba bwo kugaragaza imbamutima ze mu ruhame, harimo no guseka kwibukwa cyane hamwe no kubyina mu muhango wo gutangiza igikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru cyabereye muri Afurika y’epfo mu 2010.
Nubwo yari icyamamare bwose, ntiyari umugabo ukunzwe na bose. Yanenze bikomeye leta yo mu gihe cya nyuma y’ubutegetsi bwa apartheid aho, rimwe na rimwe, yabonaga ko irimo kugaragaza ukutari ko Afurika y’epfo.
Mu 1960 yahawe ubupadiri mu idini ry’abangilikani, aza kuba musenyeri wa Lesotho kuva mu 1976 kugeza mu 1978, aba musenyeri wungirije wa Johannesburg ndetse aba n’umukuru wa paruwasi i Soweto. Mu 1985 yabaye Musenyeri wa Johannesburg, anagirwa Musenyeri mukuru wa mbere w’umwirabura wa Cape Town.

Yakoresheje uwo mwanya we ukomeye mu kwamagana ikandamizwa ry’abaturage b’abirabura mu gihugu cye, buri gihe akavuga ko intego ze ari izo mu rwego rw’idini atari iza politiki.
Nyuma yuko mu 1994 Mandela abaye Perezida w’Afurika y’epfo wa mbere w’umwirabura, yagize Tutu umukuru w’akanama k’ukuri n’ubwiyunge kashyiriweho gukora iperereza ku byaha byakozwe n’impande zombi – abazungu n’abirabura – mu gihe cya apartheid.

Binavugwa ko ari we wahanze ijambo “Igihugu cy’Umukororombya” (Rainbow Nation), ashaka kuvuga uruhurirane rw’amoko muri Afurika y’epfo ya nyuma y’ubutegetsi bwa apartheid, ariko mu myaka ye ya nyuma yavuze ko yicuza ko iki gihugu kitunze ubumwe mu buryo nk’ubwo yari yarifuje mu nzozi ze.
@Rebero.co.rw