Desmond Tutu wagize uruhare rukomeye mu gusoza apartheid yapfuye ku myaka 90

Musenyeri Desmond Tutu, watsindiye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel akanagira uruhare rukomeye mu gusoza ubutegetsi bw’ivanguramoko bwa ba Nyamucye b’abazungu bw’ apartheid muri Afurika y’epfo, yapfuye ku myaka 90.

Musenyeri Desmond Emeritus Tutu n’umugore we Nomalizo Leah Tutu

Urupfu rwe rwemejwe mu itangazo ryasohowe na Perezida w’Afurika y’epfo Cyril Ramaphosa. Yavuze ko bibaye “Ikindi gice cyo gupfusha mu gusezera kw’igihugu cyacu ku gisekuru cy’Abanya-Afurika y’epfo b’indashyikirwa baturaze Afurika y’epfo ibohoye“.

Yari impirimbanyi iharanira imibereho myiza akaba n’uharanira uburenganzira bwa muntu wagize uruhare mu gutegura uburyo azashyingurwamo, avuga ko ashaka kuzashyingurwa ari ku cyumweru. Byitezwe ko uhereye uyu munsi abaje gutabara umuryango we batangira kugera mu rugo rwe i Cape Town.

Uyu wo mu gihe kimwe n’uwarwanyije bikomeye apartheid Nelson Mandela, yabaye umwe mu bagize uruhare rukomeye mu gusoza ubwo butegetsi bw’ivanguramoko n’iheza (guheza) ba Nyamucye b’abazungu bakoreraga ba Nyamwinshi b’abirabura muri Afurika y’epfo kuva mu 1948 kugeza mu 1991.

Mu 1984 yatsindiye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel kubera uruhare rwe mu guca ubutegetsi bwa apartheid.

Urupfu rwa Tutu rubaye hashize ukwezi Perezida wa nyuma w’Afurika y’epfo wo mu gihe cya apartheid, Frederik Willem de Klerk, apfuye ku myaka 85.

Perezida Ramaphosa yavuze ko Tutu yari “Umuyobozi mu by’idini w’intangarugero, impirimbanyi yarwanyije apartheid ndetse n’uharanira uburenganzira bwa muntu ku isi.Ukunda igihugu utagira uwo babinganya; umuyobozi ufite amahame agenderaho kandi ukora ibintu mu buryo burimo gushyira mu gaciro wahaye igisobanuro ibivugwa muri bibiliya ko ukwemera kutagira ibikorwa kuba kwarapfuye“.

Umugabo w’ubwenge budasanzwe, ubunyangamugayo no kudatsindwa n’imbaraga za apartheid, yari n’umuntu w’umutima woroshye mu kwishyira mu mwanya w’abakorerwa ikandamizwa, akarengane n’urugomo ku butegetsi bwa apartheid, n’abakandamijwe bakanapyinagazwa n’ubutegetsi bo ku isi.

Umuryango witiriwe Nelson Mandela (Nelson Mandela Foundation) ni umwe mu bamuhaye icyubahiro.

Ugira uti “Umusanzu wawe mu ngamba zo kurwanya akarengane, hano [muri Afurika y’epfo] no ku isi, ungana gusa n’uburyo bwawe bwo gutekereza byimbitse kuri ejo hazaza habohotse ha za sosiyete z’abantu.Wari ikiremwamuntu kidasanzwe. Umuntu utekereza cyane. Umuyobozi. Umushumba [Umwungeri]“.

Desmond Emeritus yari umwe mu bantu bazwi cyane muri Afurika y’epfo no mu mahanga. Yari amaze imyaka hafi makumyabiri arwaye kanseri (Cancer) ya prostate. Asize umugore we Nomalizo Leah Tutu, abana bane n’abuzukuru barindwi.

Umukobwa Mpho Tutu-van Furth yarashakanye nuwo bahuje igitsina witwa  Prof Marceline van Furth akaba yari umugore we abiherewe uburenganzira n’umubyeyi we Musenyeri Desmond Emeritus Tutu akaba yariberaga mu Buholande.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *