Abafata inguzanyo za BDF bazi ko ari impano bahawe nibyo bibayiviramo igihombo

Ikigega gishinzwe guteza imbere imishinga mito n’iciriritse, BDF BDF kiratangaza ko kuba hari abadasobanukiwe uburyo bw’imikorere bwayo bikiri imbogamizi ku buryo hari abafata inguzanyo bazi ko ari impano bahawe ibyo bikayiviramo igihombo nanubu kicyishyuzwa.

Biturutse ku bushakashatsi bwakozwe ku bufatanye na USAID bugamije kureba uko abantu bazi kandi basobanukiwe iby’imikorere y’ikigega gitera inkunga imishinga mito n’iciriritse cya BDF , bwerekanye ko hari umubare munini w’abaturage , bayifiteho amakuru atuzuye,

Vincent Munyeshyaka umuyobozi mukuru wa BDF abisobanura yagize ati”Byagaragaye ko abenshi 36% bazi ko BDF yashyiriweho urubyiruko, 38% baziko BDF yashyiriweho abagore n’urubyiruko.hari n’abazi y’uko BDF ari ikigo cyashyizweho kugirango gihe abaturage bakennye amafaranga. “

Vincent Munyeshyaka akomeza avuga ko iyo mvumvire harigihe iza ari nk’imbogamizi ku nshingano n’imikorere y’iki kigega.

Icyo abantu bakwiye kumenya cyane cyane urubyiruko nuko kugirango umushinga uterwe inkunga aruko nyirawo awugiramo uruhare byibuze 50 %.

Mugwaneza Carine umuyobozi ushinzwe iyamamazabikorwa muri BDF yagize ati “icyo dushishikariza urubyiruko ni uguhaguruka bagashakisha urwo ruhare hanyuma tukabaha urundi ruhare.”

Muri uyu mwaka imishinga imaze guterwa inkunga ingana n’ibihumbi 2348 ifite agaciro ka miliyari 9 na miliyoni 700 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihugu hose.

Naho mu myaka 10 BDF imaze, yateye inkunga imishinga isaga ibihumbi 45 ifite agaciro ka miliyari 87 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iki kigega kandi gitanga inkunga ku mishinga itandukanye cyane iy’ubuhinzi, aho ihabwa 50% by’amafaranga y’igishoro atazishyurwa, ndetse igatanga n’inguzanyo ifite inyungu ntoya iba yunguka hagati ya 11% na 12% mu gihe inguzanyo itangwa mu kigega nzahurabukungu yo yunguka ku 8%.

Kugeza ubu BDF ikorera turere twose tw’igihugu aho ifite amashami 30 mu Rwanda hose, atangirwamo serivisi zitandukanye zirimo n’izagenewe guteza imbere abagore, abafite imishinga y’ubuhinzi, n’izindi.

@REBERO.CO.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *