Ngoma : Abaciye umunyerondo ikiganza baburanishirijwe mu ruhame

Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma rwaburanishije mu ruhame urubanza rwa Ngaboyisonga na mukuru we Mugenzi Youssuf bo mu mudugudu wo mu murenge mu wa Mugesera akarere ka Ngoma baregwa gutema ikiganza cy’umunyerondo kikavaho.

Tariki 11 Nzeri 2021 mu masaha ya saa tanu z’ijoro nibwo umunyerondo witwa Mbonabucya Innocent wo mu mudugudu wo Mumurenge mu kagari k’Agatare Umurenge wa Mugesera mu karere ka Ngoma,abajura bamukase ikiganza kivaho ubwo yari abatesheje kwiba inanasi mu murima wazo.Icyo gihe abakekwa aribo Ngaboyisonga na mukuru we Mugenzi Youssuf bahise batoroka,bafatirwa i Rwamagana barafungwa.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Ugushyingo 2021,nibwo baje kuburanira mu ruhame imbere y’abaturage aho bakoreye icyaha.Mu iburanisha ryayobowe n’abacamanza bo mu rukiko rwisumbuye rwa Ngoma,Ngaboyisonga yaburanye yemera icyaha cyo gutema ikiganza cya Mbonabucya ariko ngo yabikoze yitabara.Naho mukuru we Youssuf Mugenzi,yaburanye ahakana avuga ko atigeze agera aho icyaha cyakorewe.Gusa umushinjacyaha yagaragaje bimwe mu bimenyetso yahawe na sosiyete z’itumanaho, bigaragaza ko igihe icyaha gikorwa,Youssuf Mugenzi hari nimero za telephone yavuganye nazo ari muri uwo mudugudu ndetse n’abo bavuganye bagaragajwe.

Umushinjacyaha yabasabiye igifungo cy’imyaka 25 n’ihazabu ya miliyoni zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda ashingiye ku kuba umwe muri bo yemera icyaha akanagisabira imbabazi ndetse n’undi akagihakana ariko akacyemezwa n’ibimenyetso birimo aboyavuganye nabo kuri Telefone ari aho icyaha cyakorewe.

Kuba Aba bakekwaho icyaha baburaniye aho bakoreye icyaha, Abaturage bavuga ko babyakiriye neza kuba aba bagizi ba nabi barafashwe bakaba banagejejwe imbere y’ubutabera ikindi kandi bagiye kugira amahoro mu ngo kuko aba bajura bari barababujije amahoro.

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie,asaba Abaturage kwirinda ingeso yo kwiha iby’abandi ibizwi nk’ubujura ahubwo bagakora bakiteza imbere ndetse ko n’ubuyobozi buzababa hafi.

Ngaboyisonga na mukuru we Mugenzi Youssuf baregwa ibyaha bibiri aribyo icyaha cy’ubujura bwitwaje intwaro gihanwa n’ingingo ya 170 ndetse n’icyaha cy’ubwinjira cyaha mu bwicanyi gihanishwa ingingo yi 121,iyi ihana ubwinjiracyaha naho ingingo yi 107 igahana icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake.biteganyijwe ko urubanza ruzasomerwa mu ruhame tariki 21 Ukuboza 2021.

@REBERO.CO.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *