Abari barushimusi ubu ni abakozi ba RDB mu gutwaza ba Mukerarugendo

Bamaze gukangurirwa ibyiza byo kurengera ibidukikije ndetse no kubibungabunga kandi bamaze kubona ko 10% by’amafaranga ava mu bukerarugendo aza kubafasha mu bikorwa remezo nk’amashuri imihanda ndetse n’amavuriro.

Abanyamakuru bibumbiye muri REJ bandika ku bidukikije basuye Barushimusi batuye mu mudugudu wa Nyakigina mu Kagali ka Nyabigoma mu murenge wa Kinigi aho berekana amateka y’u Rwanda ku babasuye bakabasigira amafaranga bagabana buri kwezi ari naho twasanze Barora wabaye rushimusi kuva muri 63 ubu akaba atangaza ibibi byo gushimuta inyamaswa.

Agira ati “Guhera muri 63 twashimutaga inyamaswa zirimo imbogo ifumberi ndetse n’impongo twaturukaga ku mupaka w’u Rwanda na Uganda tukagenda duhiga kugera ku mupaka w’u Rwanda na RDC, ubu twasanze ari ukwangiza nyuma yaho duhuye na Edwin Sabuhoro akatuganiriza akatubwira ibibi byo gushimuta inyamaswa ahubwo tugirwa inama zo kuzirinda tubicikaho, ubu aha munsanze buri kwezi ndahembwa amafaranga mbonye nkaguramo ibyo gutunga umuryango wanjye na za nyama iyo nzishaka ndazigura muyo mba nabonye”.

Uwingeri Prosper uhagarariye RDB mu majyaruguru akaba ari nawe ushinzwe ibikorwa by’ubukerarugendo muri Pariki y’ibirunga yadusobanuriye uburyo babanye n’abaturiye iyo pariki.

Agira ati “Ubu abitwaga barushimusi bahigaga inyamaswa muri Pariki y’ibirunga uwo mwuga mubi bawuvuyeho ahubwo bashingirwa amakoperative arenga 50 afite abaynamuryango barenga mu bihumbi bitanu bakaba bakorera mu mirenge 12 ikora kuri iyo pariki”.

Muri iyo mirenge RDB ikaba ifitemo abafatanyabikorwa bacishamo ubutumwa byo kwigisha abakekwa ko batarava muri uwo muco mubi wa barushimusi bakabacisha muri gahunda yo kubigisha no kubinjiza mu nyungu kuko ariya 10% aba yinjiye ajya no gukemura ibibazo abaturage bafite bishobora kuba bituruka kuri abo batarahinduka ariko bakeya cyane.

Abo twabashije kuganira bo mu Kinigi abenshi icyo gihe bari abana baherekezaga ababyeyi babo, bagenda baca inzira kugira ngo babone aho banyura, naho abagore akazi kabo kari ako gutwara imihigo mu mifuka ariko ubu bose bahurije hamwe aho Edwin abagiriye inama kandi nabo bakabona ko ari nziza ubu barahinga bakorora bayakuye mubyo binjije mu kubungabunga ibyiza bya Pariki.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *