Kwiga ubuvuzi hanze birasaba kubanza kwiyandikisha mu ngaga z’abaganga

Inzego z’ubuzima mu Rwanda, zirasaba abajya kwiga ubuvuzi mu mashuri makuru yo mu mahanga, gukurikiza amabwiriza amwe n’aya bagenzi babo biga mu mashuri yo mu Rwanda, arimo kujya mu ngaga z’abaganga mbere yo gutangira kwiga. Ibi ngo bizabafasha kubona ibyangombwa biha impamyabumenyi yo mu mahanga agaciro kamwe n’iyo mu Rwanda izwi nka Equivalence.

Ni kenshi mu bakozi bo mu nzego z’ubuvuzi hagiye humvikana ibibazo bishingiye ku mpamyabumenyi bamwe bakuye mu mashuri yo mu mahanga, ministeri y’ubuzima n’ ikigo cy’u Rwanda gishinzwe amashuri makuru HEC, bagaragaza ko uburyo bizemo budahuye n’ibisabwa ngo umuntu yemererwe kwiga ubuvuzi mu Rwanda, nyamara ariho bazakorera.

Dr Theoneste Ndikumbwimana Umuyobozi w’ishami rishinzwe ireme ry’uburezi mu kigo cy’u Rwanda gishinzwe amashuri makuru HEC, avuga ko ibi bibazo bigenda bikemuka, ndetse ngo n’igihe byatwaraga kubona icyangombwa cya Equivalence, kiragenda kigabanuka.

Dr Patric Ndimubanzi, Umunyamabanga mukuru w’Urwego rushinzwe abakozi bo mu rwego rw’ubuzima HRHS, avuga ko hakomeje ubukangurambaga busaba aba kujya babanza mbere na mbere kwiyandikisha mu rugaga bumva bazakoreramo mbere yo kujya kwiga, ibi ngo byabafasha kumenya amashuri bagiye kwigamo mbere yo kugenda.

Equivalence, ni icyangombwa gihabwa umuntu wese wize mu mashuri yo hanze y’u Rwanda n’amashuri yo hanze akorera mu Rwanda,kikagira agaciro nk’ak’impamyabumenyi y’uwize mu Rwanda, mu rwego rw’abize ubuvuzi, HEC igaragaza ko mu bantu 100 basaba equivalence, batanu aribo bashobora kutayihabwa biturutse ku mpamvu zinyuranye. @REBERO.CO.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *