Imyiteguro ya Shampiyona muri Handball irarimbanije mu gikombe cy’igihugu

Irushanwa ry’igikombe cy’igihugu kirasozwa muri iyi week end amakipe akaba ageze muri ¼ kirangiza aho bisobanura kuri uyu wa gatandatu mu bagabo n’abagore, naho ku cyumweru ni imikino ya nyuma.

Utabarutse Theogene umuyobozi wa Handball mu Rwanda akaba avuga ko iri rushanwa ry’igikombe cy’igihugu ari imyitozo y’amakipe ndetse no kugarura abakinnyi muri gahunda ya Shampiyona.

Agira ati “Mbere ya byose turashimira Akarere ka Bugesera kashyizeho ikipe ya Handball kandi bafite ikibuga cyiza kiri muri Stade ya Bugesera, buriya turizera ko na Ngoma nayo baza kuyishyiraho kuko hari abana benshi baturuka muri biriya bice bya Ngoma na Kirehe”.

Akomeza agira ati “Iri rushanwa riratuma abakinnyi basubira mu munyenga wa Handball kuko Shampiyona izatangazwa nyuma y’inteko rusange iteganijwe kuba tariki ya 20 Ugushyingo 2021 kandi niyo yemeza amatariki yo gutangira kwa Shampiyona ndetse n’uburyo izakinnwa”.

Umuyobozi kandi yagarutse kuri za Kaminuza za garutse muri Handball aho nyuma y’irushanwa ry’igikombe cy’igihugu hazabaho amahugurwa y’abashinzwe sport ya Handball muri za Kaminuza zose kugira ngo babashe gufasha abakinnyi ndetse mu gihe abatoza batabonetse babashe kuyobora ayo makipe ya Kaminuza akina Handball.

Ibi bikaba bizatuma Handball muri za Kaminuza irushaho gutera imbere kandi biranagaragara ko ubushake hamwe n’ubushobozi bihari muri za Kaminuza zose kuko ni umukino ugaragaramo abahungu hamwe n’abakobwa ndetse by’umwihariko mu bakobwa umenya nta bandi bazongera kubatwara ibikombe kuko amakipe yaho arakomeye cyane cyane Kaminuza ya Rukara.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *