U Rwanda rwongeye kubona indi ntsinzi ya gatatu mu mikino ibera mu Rwanda

Imikino Nyafurika y’amajonjora y’igikombe cy’isi mu bagabo muri Cricket,igeze ku munsi wa gatanu.Uyu munsi hakaba habaye imikino 2 gusa, 09:15’ Uganda yakiriye Ghana kuri stade mpuzamahanga ya Cricket iri I Gahanga, mu gihe Lesotho n’u Rwanda bakiniraga muri IPRC Kigali.

Ni umukino wagombaga kuba kuwa gatatu ariko uza guhagarikwa n’imvura nyinshi yaguye, ariyo mpamvu byatumye uba kuri uyu wa kane

Ni umukino watangiye ku isaha ya 11:15’ kuko habaheho kubanza gutunganya ikibuga, muri uyu mukino kandi amakipe yombi yakinnye Overs 11 aho gukina Overs 20 nkuko bisanzwe bitewe nuko igihe cyari cyamaze kugenda.

U Rwanda nirwo  rwatsinze Toss(Gutombora kubanza ku Bowling cyangwa ku Batting)  maze ruhitamo kubanza gukubita udupira(Batting ) ari nako rushaka gushyiraho amanota menshi.                                                                                                                            Igice  cya mbere cyarangiye(Fust inning break) u Rwanda rushyizeho amanota 102 (Total runs) muri overs 11 zingana n’udupira 66,mu gihe abakinnyi 8 b’u Rwanda aribo basohowe n’abasore ba Lesotho.

Ikipe y’Igihugu ya Lesotho ntiyabashije gukuraho ikinyuranyo cyari cyashyizweho n’u Rwanda kuko muri Overs 11 abasore ba Lesotho bashyizeho amanota 80 mu gihe u Rwanda rwasohoye abakinnyi 7 ba Lesotho.Muri uyu mukino EMMANUEL Sebareme niwe wabaye umukinnyi mwiza  w’umukino.                                                                                                                          

Undi mukino  wabereye kuri stade mpuzamahanga ya cricket iri I Gahanga wahuje u Uganda na Ghana n’umukino watangiye ku isaha ya 09:15, ukaba ari umukino wagombaga gutanga ikipe igomba kuyobora izindi kuko aya yombi amaze gutsinda imikino yazo yose.

Muri uyu mukino Ikipe ya Uganda niyo yatsinze Toss(kubanza Gutera cyangwa gukubita agapira),maze bahitamo kubanza gukubita udupira ari nako bashaka uko bashyiraho amanota menshi,Ikipe y’Igihugu ya Ghana ikaba yatangiye itera  udupira(Bowling)ari nako babuza Uganda gushyiraho amanota menshi.                                                                                                                                                                                                                                                                  

Igice cyambere cyarangiye  Uganda ishyizeho amanota 176 muri Overs 20 mu gihe abakinnyi 6 ba Uganda aribo basohowe hanze (6 Wickets)  n’abasore ba Ghana .

Igice cya 2 Ghana ifite akazi katoroshye ko gukuraho icyo kinyuranyo cyashyizweho n’abasore ba Uganda, Ghana ikaba yasabwaga amanota 176 wongeyeho 1 (177) kugira ngo yegukane uwo mukino.

Ntibyigeze byorohera abasore ba Ghana kuko muri Overs ya 19 n’agapira 1 bingana n’udupira 115, Uganda yarimaze gusohora abakinnyi ba Ghana bose uko ari 10(All out wickets) Ghana ikaba yari imaze gushyiraho amanota 97, Ghana ikaba itsindiwe ku kinyuranyo cy’amanota 79.

Kuri uyu munsi hakazakinwa imikino ya nyuma inasoza irushanwa.

*Gahanga Cricket Stadium *

SWAZILAND( 77) vs RWANDA (79) (9:15’) Rwanda won by 7 wicket

RWANDA vs MALAWI (13:45’)

*IPRC Kigali Oval*

MALAWI vs LESOTHO (9:15’)

SEYCHELLES vs UGANDA (13:45’)

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *