Muri Groupe A imikino y’amajonjora y’igikombe cy’isi mu bagabo irakomeje

Imikino nyafurika y’amajonjora y’igikombe cy’isi mu bagabo muri Cricket irakomeje,imikino yatangiye ku isaha ya  09:15’ Malawi yakiriye Seychelles kuri Stade mpuzamahanga ya Cricket iri I Gahanga, mu gihe Eswatini na Ghana bakiniraga muri IPRC Kigali.

Mu mukino wabereye muri IPRC ya Kigali Ghana niyo yatsinze Toss(Gutombora kubanza ku Bowling cyangwa ku Batting)  maze ihitamo kubanza gutera udupira(Bowling) ari nako babuza Eswatini gushyiraho amanota menshi.   

 Igice  cya mbere cyarangiye(Fust inning break) Eswatini ishyizeho amanota 74(Total runs) muri overs 20 zingana n’udupira 120,mu gihe abakinnyi 9 ba Eswatini aribo basohowe n’abasore ba Ghana.

 Ikipe y’igihugu ya Ghana niyo yegukanye itsinzi kuko yabashije gukuraho ikinyuranyo cyari cyashyizweho na Malawi muri Overs 10 n’udupira 4 gusa  bari bamaze gushyiraho amanota 75(Total runs). 

 Undi mukino  wabereye kuri stade mpuzamahanga ya cricket iri I Gahanga wahuje Ikipe y’Igihugu ya Malawi na Seychelles n’umukino nawo watangiye ku isaha ya 09:15

 Muri uyu mukino Ikipe ya Malawi niyo yatsinze Toss(kubanza Gutera cyangwa gukubita agapira),maze bahitamo kubanza gukubita udupira ari nako bashaka uko bashyiraho amanota menshi,Ikipe y’Igihugu ya Seychelles ikaba yatangiye itera  udupira(Bowling)ari nako babuza Ikipe y’Igihugu ya Malawi gushyiraho amanota menshi.  

Igice cya mbere cyarangiye  Malawi ishyizeho amanota 142 muri Overs 20 mu gihe abakinnyi 2 ba Malawi aribo basohowe hanze (4Wickets)n’abasore ba Seychelles .

 Igice cya 2 Seychelles ifite akazi katoroshye ko gukuraho icyo kinyuranyo cyashyizweho n’abasore ba Malawi, Seychelles ikaba yasabwaga amanota 142 wongeyeho 1 (143).

Ntibyigeze byorohera abasore ba Seychelles kuko muri Overs ya 19 n’udupira 3 bingana n’udupira 117, Malawi yarimaze gusohora abakinnyi ba Seychelles bose uko ari 10(All out wickets) Seychelles ikaba yari imaze gushyiraho amanota 121, Seychelles ikaba itsindiwe ku kinyuranyo cy’amanota 21. 

Umukino wari witezwe na benshi wagombaga guhuza u Rwanda na Lesotho ntiwabashije kuba kubera ikibazo kimvura nyinshi yaguye. Umukino ukaba wimuriwe kuri uyu munsi ku masaha ya  9:15’ 

Mu wundi mukino wabereye kuri Stade mpuzamahanga ya Cricket iri I Gahanga Swaziland yatsinze(128) muri Overs 16 n’abakinnyi 7 basohowe (7 wickets) Seychelles ikaba ariyo yatsinze umukino ikuyeho ikinyuranyo, yashyizeho 130 muri Overs 15 n’udupira 2, mu gihe abakinnyi 3 (wickets 6) aribo basohowe.

@Rebero.co.rw                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                   

  

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *