IREME Nursery School igisubizo ku babyeyi muri Karama ( Norvege)

Ishuri IREME Nursery riherereye mu murenge wa Kigali aho bakunze kwita Karama-Norvege rikaba ari ishuri rimaze igihe gito ritangiye ariko rikaba ritanga icyizere ku bana baryigamo kuko bahabwa ireme ry’indimi eshatu zikunze kugora abana biga mu Rwanda.

Abana bo mu Ishuri rya IREME Nursery bari kumwe n’ababyeyi babo batarambara na nyuma yo guhabwa imyenda y’ishuri ababyeyi bumiwe

Umuyobozi w’ishuri Hitimana Isaac avuga ko gushyiraho iri shuri byari igisubizo ku babyeyi bafite abana batuye muri uyu murenge wa Kigali ariko bakaba bafite ubushobozi buke bwo gushyira abana babo mu mashuri ahari cyangwa ngo babashe kubohereza ahandi.

Agira ati “Kimwe mu bibazo dushaka gukemura ni ikibazo abana bahura nacyo cy’indimi zikoreshwa mu mashuri hano mu Rwanda arizo Igifaransa, Icyongereza hamwe n’ikinyarwanda, iri shuri abana bazarisohokamo bazaba bazi kuvuga izi ndimi neza ndetse no kuzandika”.

Ni ishuri ryatangiye basaba abana ko baza bakabandika ku buryo n’imyenda y’ishuri bayihawe nicyo kigo cy’ishuri nk’umubyeyi icyo yasabwaga ni ukwandikisha umwana ubundi akamugeza ku ishuri, ibindi bijyanye n’amasomo ndetse n’ifunguro bahafatira bikorwa n’ishuri icyo umubyeyi asabwa ni ugutanga amafaranga 100 gusa ya buri munsi ahwanye n’ibihumbi 3000 mu kwezi.

Bamurange Claudine ufitemo umwana nawe yashimishijwe nuko umwana we yabonye aho yiga, kuko yaterwaga agahinda no kubona umwana we abandi bajya kwiga agasigara yiruka mu baturanyi, ikindi yumvaga umwana we nta ejo he kuko ubushobozi bwamubanye bukeya.

Agira ati “Ubu umwana asigaye ataha akambwira indimi nanjye ntari nasobanukirwa, buriya ntabwo bigisha umwana gusa kuko natwe tuzigiraho, kuko naza akambwira ibyo ntumva bizatuma nanjye mbisobanuza bityo ngende menyeraho buhoro buhoro, mbese byabindi bavuga ko umuntu atabura uko yisabira umukati muzindi ndimi”.

Ababyeyi bamwe batihuta mu bitekerezo batunguwe no kubona abo bana bambaye imyenda y’ishuri, bamwe muri abo babyeyi babifashe nko kurota kuko ntabwo biyumvishakaga ko ibyo byagerwaho, kandi ubu babaye bafashe abana 30 bagiye kwigisha umwaka wose bakaba bazafata abandi abo bamaze kwimuka.

Ubuyobozi bw’ishuri IREME Nursery bakaba basaba abayobozi batandukanye bafite aho bahurira n’uburezi cyane cyane abo mu Karere ka Nyarugenge ndetse n’umujyi wa Kigali kubaba hafi kugira ngo aba bana bo Rwanda rwejo babashe guhabwa ireme ry’uburezi bw’ibanze kandi byose birashoboka .

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *